Peace Cup 2019: AS Kigali izisobanura na Rayon Sports, Mukura ihure na Unity SC- Uko tombola yagenze

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 03:38
Yasuwe :
0 0

Tombola y’uburyo amakipe azahura mu gikombe cy’Amahoro 2019 yabereye ku cyicaro cya FERWAFA kuri uyu wa Gatatu, yasize AS Kigali izahura na Rayon Sports mu ijonjora ribanza mu gihe Mukura Victory Sports ifite igikombe giheruka izahura na Unity SC muri iyi mikino izatangira mu kwezi gutaha.

Ku nshuro ya mbere habaye tombola y’iki gikombe mu Rwanda, yayobowe na Kamanzi Karim wakiniye Amavubi muri CAN 2004 ndetse na Nshimyiimana Eric wabaye umukinnyi ukomeye akaba n’umutoza w’amakipe atandukanye mu Rwanda kimwe na Kayishakire Hadidja ushinzwe umupira w’abagore muri FERWAFA.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Nshimiyimana Alexis Redemptus yavuze ko iyi ari intangiriro mu marushanwa yo mu Rwanda, aho byose bizajya bikorwa mu mucyo, amakipe agatomborana buri wese ahibereye.

Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka mu bagabo, kizitabirwa n’amakipe 20 arimo 12 yo mu cyiciro cya mbere kuko ari yo yabashije kwiyandikisha mu gihe cyagenwe.

Iyi tombola yabereye ku cyicaro cya FERWAFA i Remera, yasize umukino ukomeye muri iyi mikino y’ijonjora uzahuza AS Kigali na Rayon Sports. Ikipe y’umujyi wa Kigali yari yagarukiye muri 1/8 mu mwaka ushize mu gihe Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma, itsindwa na Mukura Victory Sports.

Uko tombora yagenze

Tariki ya 4 Kamena 2019

  • Hope FC vs Gasogi United
  • AS Kigali vs Rayon Sports
  • Mukura VS vs Unity Sports Club
  • Interforce FC vs Intare FC
  • Sunrise FC vs Espoir FC

Tariki ya 5 Kamena 2019

  • Gicumbi FC vs Police FC
  • Vision FC vs Bugesera FC
  • APR FC vs Rwamagana FC
  • Etoile de l’Est vs Kiyovu Sports
  • Marines FC vs Etincelles FC

Uko imikino izakinwa:

Muri iyi mikino, bazabanza gukina amajonjora, amakipe 10 abone itike yo gukina imikino ya 1/8 mu gihe ayandi atandatu azaba yatsinzwe byoroheje (best loosers) azabona itike yo kwiyongera kuri ya yandi 10, habe tombola ya 1/8 (irimo amakipe 16).

Imikino ibanza izakinwa hagati ya tariki ya 4 n’iya 5 Kamena mu gihe iyo kwishyura izakinwa tariki ya 7 n’iya 8 Kamena 2019.

Mu cyiciro cy’abagore kizakina igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere, iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe icyenda, aho yagabanyijwe mu matsinda atatu.

Itsinda A: AS Kigali WFC, Inyemera WFC na AS Kabuye WFC.

Itsinda B: Rugende WFC, Kamonyi WFC na Scandinavia WFC.

Itsinda C: ES Mutunda WFC, Freedom de Gakenke WFC na Bugesera WFC.

Mukura Victory Sports ni yo ifite igikombe giheruka mu bagabo, yegukanye imaze gutsinda Rayon Sports kuri penaliti 3-1 nyuma yo kunganya ubusa ku busa. Iyi kipe y’i Huye, yahagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2018/19, igarukira mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda.

Babanzaga kuvanga udupapuro mbere yo gukuramo kamwe
Byakorwga abanyamakuru n'abandi bitabiriye tombora, babibona
Dusabimana Emmanuel 'Lucky Fire' umuyobozi akaba n'umutoza wa AS Kabuye WFC
Habineza Thabit ukorera Azam TV ni we wari uyoboye gahunda
Kamanzi Karim abanza kuvanga uduseke twari mu gakangara mbere yo gutombora
Kamanzi Karim, Nshimiyimana Eric na Kayishakire Hadjidja ni bo batomboye
Kayishakire Hadidja yakoze mu gakangara, azamura AS Kigali
Mukura VS ifite igikombe giheruka yatomboye guhura na Unity SC
Nayandi Abraham, Visi Perezida wa Mukura ifite igikombe giheruka yari yaje kureba ikipe bazatangiriraho mu irushanwa ry'uyu mwaka
Nshimiyimana Alexis Redemptus ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru muri FERWAFA
Nshimiyimana Eric na we yakoze mu gakangara azamura Rayon Sports
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, KNC, yari yagiye kureba ikipe bazahura na yo mu gikombe cy'Amahoro
Rurangirwa Louis ni umwe mu bitabiriye iyi tombola
Umunyamabanga wa Rayon Sports, King Bernard (ubanza ibumoso), yashimishijwe na tombola
Visi Perezida wa Mukura VS, Nayandi Abraham aganira na Itangishaka Bernard 'King', umunyamabanga wa Rayon Sports

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza