Peace Cup: APR FC izahura na AS Kigali, Mukura yisobanure na Kiyovu SC muri 1/8

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Kamena 2019 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Tombora y’uburyo amakipe azahura muri 1/8 yabaye kuri uyu wa Gatandatu yasize Mukura Victory Sports ifite igikombe giheruka izabanza kwakira Kiyovu Sports mu gihe undi mukino utegerejwe na benshi muri iki cyiciro ari uzahuza APR FC na AS Kigali.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, mu cyumba cy’itangazamakuru cya Stade ya Kigali ni ho habereye tombora y’uburyo amakipe azahura muri 1/8 nyuma y’uko hari hamaze kumenyekana amakipe yose 16 azakina iki cyiciro.

Amakipe 10 yabashije gutsinda mu ijonjora ribanza arimo Mukura Victory Sports, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Espoir FC, Intare FC, Bugesera FC, APR FC, Marines FC, Rayon Sports na Gasogi FC yongeweho andi atandatu yatsinzwe bidakabije.

Ayo makipe yagize amahirwe yo gukomeza n’ubwo yari yasezerewe, ni: Etoile de l’Est, Police FC, AS Kigali, Rwamagana City FC, Hope FC na Etincelles mu gihe ayasezerewe ari Interforce FC, Vision FC na Unity SC zagiye hanze y’iri rushanwa zisangayo Sunrise FC yaryikuyemo idakinnye.

Tombora yahuje aya makipe uko ari 16, aho yasize umukino ukomeye uzahuza APR FC imaze kwegukana iri rushanwa inshuro icyenda hamwe na AS Kigali yaryegukanye mu 2013.

Mukura Victory Sports ifite igikombe giheruka, izahura na Kiyovu Sports mu gihe Rayon Sports imaze kwegukana iri rushanwa inshuro eshatu kuva mu 1996, izahura na Marines FC.

Imikino ya 1/8 ibanza izakinwa tariki ya 12 n’iya 13 Kamena mu gihe iyo kwishyura izaba nyuma y’iminsi itatu habaye umukino ubanza.

Uko amakipe yatomboranye muri 1/8


Tariki ya 12 Kamena 2019

  • Mukura VS vs Kiyovu Sports
  • Etoile de L’est vs Police FC
  • Gicumbi FC vs Espoir FC
  • Intare FC vs Bugesera FC


Tariki ya 13 Kamena 2019

  • APR FC vs As Kigali
  • Marines FC vs Rayon Sports
  • Gasogi United vs Rwamagana City FC
  • Hope FC vs Etincelles FC
Mukura Victory Sports ifite igikombe giheruka, izahura na Kiyovu Sports
APR FC yatomboye kuzahura na AS Kigali
AS Kigali ni imwe mu makipe atandatu yakomeje nyamara yari yatsinzwe mu ijonjora ry'ibanze
Rayon Sports izabanza kwakirwa na Marines i Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza