Peace Cup: Rayon Sports yasubiriye Musanze FC, Sunrise FC ihagama APR FC

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 Gicurasi 2017 saa 06:32
Yasuwe :
0 0

Imikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro yari yakomeje kuri uyu wa Gatatu, aho Rayon Sports yongeye gutsinda Musanze FC nyuma yo kuyikuraho amanota atatu muri shampiyona, APR FC ihagamwa na Sunrise banganya ubusa ku busa.

Umukino wa Rayon Sports wabereye kuri Stade Ubworoherane, mu Karere ka Musanze.

Musanze FC yakiniraga imbere y’abafana bayo, niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Niyonkuru Ramadhan mu gihe Rayon Sports yaje yishyura ibifashijwemo na Nsengiyumva Mustapha na Tidiane Koné.

Uretse uyu mukino, amakipe akomeye yitwaye neza mu mikino yakinnye, nk’aho Police Fc yatsinze Gicumbi FC 2-0 bya Mico Justin; AS Kigali yatsinze Mukura VS 2-0; APR FC yatsikiriye imbere ya Sunrise FC banganya 0-0; Kiyovu Sports imerewe nabi muri shampiyona, yatsinzwe na Marines FC 1-0; AS Muhanga yatsinze Bugesera FC 1-0 naho La Jeunesse yatsinzwe n’Amagaju FC ibitego 2-0.

Undi mukino uteganyijwe muri iki cyiciro, uzahuza Espoir FC na Etincelles FC kuri uyu wa Kane, tariki 11 Gicurasi 2017.

Imikino yo kwishyura iteganyijwe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga
Rayon Sports yasubiriye Musanze FC mu gikombe cy'Amahoro nyuma yo kuyitsinda muri shampiyona
Abafana ba Rayon Sports bari bayiherekeje i Musanze
Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Gicumbi FC banyuzagamo bagasatira izamu rya Police ariko igitego kikabura
Hakorimana Hamad wa Gicumbi FC yambura umupira rutahizamu wa Police FC, Danny Usengimana
Police FC yatsinze Gicumbi mu mukino ubanza wa 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro
Mico Justin yari yazonze ab'inyuma ba Gicumbi anabatsinda igitego
Mico Justin yatsinze ibitego byombi bya Police FC
Muvandimwe Jean Marie Vianney wa Police FC arwanira umupira n'abakinnyi ba Gicumbi FC
Bisengimana Justin niwe watoje uyu mukino kuko Seninga Innocent usanzwe ari umutoza mukuru wa Police FC arwaye
Umutoza Okoko yasaga n'utishimiye uko ikipe ye iri kwitwara mu kibuga
Abatoza b'Amavubi, Antoine Hey (iburyo) na Mashami Vincent bari bagiye kureba umukino wahuje Police FC na Gicumbi FC

Amafoto ya Rayon Sports: Ruhagoyacu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza