Peace Cup: Rayon Sports yatangiye neza itsinda AS Kigali, Mukura yihaniza Unity SC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Kamena 2019 saa 07:06
Yasuwe :
0 0

Igitego cyo mu minota ya nyuma y’umukino cyatsinzwe na Mutsinzi Ange n’umutwe, cyafashije Rayon Sports gutangira neza mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro, itsinda umukino ubanza yari yakiriwemo na AS Kigali ku gitego 1-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rayon Sports iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona, yaje gukina uyu mukino idafite abarimo umutoza mukuru, Roberto Oliveira Gonçalves de Carmo wasubiye iwabo mu gihe atarongererwa amasezerano mu gihe Mutsinzi Ange yagarutse nyuma yo gusiba umukino wa Marines kubera amakarita y’umuhondo.

AS Kigali yakinnye idafite ba myugariro bayo; Ngandu Omar na Harerimana Rachid Léo, bombi bari mu ikipe y’igihugu y’u Burundi iri kwitegura CAN 2019 izabera mu Misiri mu byumweru bibiri biri imbere.

Mu minota 30 ya mbere y’umukino, amakipe yombi yagaragaje kwigana cyane, aho uburyo bugana mu izamu bwabonekaga ku mupira y’imiterekano ndetse na koruneri. AS Kigali yabonye uburyo bubiri bwashoboraga kuyiha igitego ariko ishoti ryatewe na Ndarusanze Jean Claude nyuma y’umupira ukomeye wari utewe na Ishimwe Kevin, rifatwa na Mazimpaka André.

Rayon Sports yashoboraga gufungura amazamu ku mupira Manishimwe Djabel yahereje Mugisha François, atera ishoti rikomeye ryanyuze hejuru y’izamu rya AS Kigali.

Igice cya kabiri cyaranzwe no gukinira hagati mu kibuga. Mugisha Gilbert yananiwe gutsindira Rayon Sports ku mupira yateye ku munota wa 87 ugafata inshundura ntoya mu gihe nyuma y’iminota ibiri gusa, Mutsinzi Ange yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku mupira wahinduwe na Irambona Eric wari uhawe na Manzi Thierry wahannye ikosa ryakorewe kuri Raphael Da Silva.

AS Kigali yasatiriye Rayon Sports ishaka igitego cyo kwishyura, Ssentongo Saifi atera hanze umupira yari ahawe na Nova Bayama. Iyi kipe yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga ubwo Nsabimana Eric yahabwaga ikarita y’umutuku nyuma yo gukandagira Raphael Da Silva wari umaze gukinirwa nabi na Niyomugabo Claude mu minota y’inyongera.

Rayon Sports izakira umukino wo kwishyura uzahuza amakipe yombi ku wa Kane tariki ya 7 Kamena kuri Stade ya Kigali.

Mu yindi mikino yabaye, Mukura Victory Sports ifite igikombe giheruka, yatsinze Unity SC ibitego 3-0 mu gihe Hope FC yakiriye Gasogi United i Rutsiro, amakipe yombi anganya ibitego 2-2 mu gihe umukino wa Interforce FC n’Intare FC utabaye kubera ko Interforce itazanye imbangukiragutabara.

Imikino yabaye uyu munsi

  • Hope FC 2-2 Gasogi United
  • AS Kigali 0-1 Rayon Sports FC
  • Mukura VS 3-0 Unity SC
  • Interforce FC vs Intare FC (Stade Mumena, 15h00)
  • Sunrise FC vs Espoir FC (Sunrise Fc yikuye mu irushanwa, Espoir FC yakomeje idakinnye)

Imikino izaba ejo ku wa Gatatu

  • Gicumbi FC vs Police FC (Gicumbi, 15h00)
  • Vision FC vs Bugesera FC (Stade Mumena, 15h00)
  • APR FC vs Rwamagana City FC (Stade de Kigali, 15h00)
  • Etoile de l’est FC vs SC Kiyovu (Stade Ngoma, 15h00)
  • Marines FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda, 15h00)
Iradukunda Eric yifotozanyije n'abakinnyi ba AS Kigali yavuyemo
Rayon Sports yabanje mu kibuga
Bate Shamiru abwira umusifuzi ko amuhamagarira abaganga
Nsabimana Eric Zidane yakinnye mu mwanya wa Ngandu Omar wagiye mu ikipe y'igihugu y'u Burundi
Mugisha Gilbert acenga Bishira Latif
Niyomugabo Claude agerageza kwambura umupira Manishimwe Djabel
Mateso Jean De Dieu abwira abakinnyi be uko bakina
Gilbert atera ishoti ryagiye hanze
Mugisha Gilbert nyuma yo guhusha uburyo bw'igitego
Wagner do Nascimento ni we watoje Rayon Sports uyu munsi
Ishimwe Kevin agerageza kwambura umupira Djabel
Abafana ba AS Kigali bategereje igitego barakibura
Bate atera umupira imbere mu gihe Sarpong yari aje amusatira
Cyitegetse Bogard akura umupira kuri Gilbert
Rurangwa Mossi yari yafashe umwanya wa Harerimana Rachid
Umukino witabiriwe n'ubwo atari cyane
Manzi Thierry ahana ikosa ryavuyemo igitego
Mutsinzi Ange yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
Niyomugabo yakiniye nabi Raphael Da Silva mu minota y'inyongera
Nsabimana Eric yahawe ikarita itukura nyuma yo gukandagira Da Silva
Rutahizamu wa Rayon Sports aryamye hasi nyuma yo gukandagirwa na Zidane
Zidane asohoka mu kibuga
Niyomugabo yahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yari yakoze
Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Habimana Hussein yarebye uyu mukino
Gakwaya Olivier wahoze ari umunyamabanga wa Rayon Sports
Umutoza wa Gicumbi FC, Banamwana Camarade uzakina na Police FC ejo, yarebye uyu mukino
Kirasa Alain utoza Kiyovu Sports izahura na Etoile de l'Est
Umusifuzi Uwikunda Samuel ni umwe barebye uyu mukino
Ruremesha Emmanuel utoza Musanze FC yaje kureba uyu mukino kuko ikipe ye itazakina iri rushanwa
Muhire Kevin ukina mu Misiri, yaje kureba Rayon Sports yakiniraga

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza