Peace Cup: Rayon Sports yatsinzwe bwa mbere nyuma y’iminsi 168, isezerera AS Kigali kuri penaliti (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Kamena 2019 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yari imaze imikino 20 yikurikiranya idatsindwa, yatakaje umukino wa mbere uyu munsi ubwo yatsindwaga na AS Kigali igitego 1-0 mu ijonjora ribanza ry’Igikombe cy’Amahoro, ariko ikomeza muri 1/8 itsinze penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mikino yombi.

Muri uyu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yongeye gutozwa na Wagner do Nascimento, yaburaga abarimo Mugheni Fabrice, Niyonzima Olivier na Jules Ulimwengu mu gihe abarimo Mazimpaka André na Michael Sarpong babanje ku ntebe y’abasimbura.

AS Kigali yari yatsinzwe umukino ubanza ku gitego 1-0, yaburaga Nsabimana Eric wahawe ikarita itukura na Ndarusanze Jean Claude, aho hitabajwe Rurangwa Mossi mu mutima wa ba myugariro, Nshimiyimana Marc-Govin akina ku ruhande mu gihe Kalanda Frank yashakaga ibitego.

Ikipe y’abanyamujyi yihariye umukino mu minota ya mbere, aho yahushije igitego ku buryo bwabonywe na Frank Kalanda ku munota wa kane, ananirwa gushyira mu izamu umupira wari uhinduwe na Nova Bayama.

Byasabye gutegereza umunota wa 28 w’umukino, ku mupira watakajwe na Manzi Thierry, ufatwa na Frank Kalanda wawuhinduye mu rubuga rw’amahina, ugera kuri Benedata Janvier wawuteye mu nguni, umunyezamu Bikorimana Gérard ntiyabasha kuwugeraho.

AS Kigali yakoze impinduka mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Cyitegetse Bogard wavunitse, asimburwa na Nininahazwe Fabrice mu gihe Rayon Soports yo yakoze impinduka mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Michael Sarpong asimbura Habimana Hussein.

Rayon Sports yasatiriye bikomeye mu minota 30 ya nyuma, ishaka igitego cyo kwishyura, ariko ntibyabuza AS Kigali kubona uburyo bukomeye bubiri bwashoboraga kuyihesha ibindi bitego, Bikorimana Gérard akuramo umupira wa Nininahazwe mu gihe Mutsinzi Ange yakuye umupira ku kirenge cya Ishimwe Kevin wari umaze gucenga umunyezamu, awushyira muri koruneri.

Umukino warangiye AS Kigali itsinze igitego 1-0, amakipe yombi anganya igitego 1-1 mu mikino yombi ndetse hitabazwa penaliti maze Rayon Sports ikomeza muri 1/8 itsinze 4-2. Michael Sarpong, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel na Donkor Prosper binjije penaliti za Rayon Sports, Ntamuhanga Tumaini na Nininahazwe Fabrice batsinda iza AS Kigali mu gihe Bishira Latif na Frank Kalanda bananiwe kuzitera mu izamu.

Rayon Sports yaherukaga gutsindwa tariki ya 21 Ukuboza 2018 ubwo yatsindwaga na Police FC igitego 1-0, aho yamaze imikino 19 ya shampiyona idatsindwa ndetse n’undi mukino umwe mu gikombe cy’Amahoro 2019.

Uko amakipe yatsindanye uyu munsi

  • Unity SC 0-2 Mukura VS (agg 0-5)
  • Gasogi United 1-0 Hope FC (agg 3-2)
  • Intare FC 1-1 Interforce FC (agg 4-3)
  • Rayon Sports 0-1 AS Kigali (agg 1-1, penaliti 4-2)
  • Espoir FC yakomeje idakinnye nyuma yo kwikura mu irushanwa kwa Sunrise FC

Imikino iteganyijwe ejo ku wa Gatandatu

  1. Police FC vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 0-0)
  2. Bugesera FC vs Vision FC (Stade Kicukiro, 1-0)
  3. Rwamagana City FC vs APR FC (Rwamagana, 0-2)
  4. SC Kiyovu vs Etoile de l’est FC (Stade Mumena, 0-0)
  5. Etincelles FC vs Marines FC (Stade Umuganda, 0-2)

Tombora ya 1/8 iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’imikino yo kwishyura izakinwa. Amakipe atatu ni yo azasezererwa muri iri jonjora ry’ibanze, hasigare 16 azakina 1/8.

Frank Kalanda atera penaliti ya gatatu ya AS Kigali
Bikorimana yahise agwira umupira, awufata neza
Bate Shamiru yakoze ku mupira watewe na Donkor Prosper winjije penaliti ya kane ishimangira intsinzi ya Rayon Sports
Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira Bikorimana Gerard wabatabaye muri za penaliti
Mutsinzi Ange ahobera Bikorimana mu gihe Djabel na Irambona bishimiye uyu munyezamu
Congolais, Bukuru, Bikorimana, Djabel, Irambona na Mazimpaka ubari inyuma bishimira intsinzi ibajyanye muri 1/8
Wagner do Nascimento ni we watoje Rayon Sports uyu munsi, aha yari yubitse umutwe nyuma y'uko ikipe ye inaniwe gutsinda AS Kigali mu minota isanzwe
Wagner atanga amabwiriza kuri Tuyishimire Eric wasimbuye Mudeyi
Michael Sarpong wakinnye igice cya kabiri, agerageza gucenga Ntamuhanga Tumaini
Manishimwe Djabel acenga Nova Bayama bakinannye muri Rayon Sports, akayivamo aza mu ikipe y'Abanyamujyi muri Mutarama
Mateso Jean De Dieu wasigaranye AS Kigali, areba uko abakinnyi be bakina
Abafana ba Rayon Sports bageze aho bicara kubera ko ikipe yabo nta bidasanzwe yakoraga mu kibuga
Igitego cya AS Kigali cyatsinzwe na Benedata Janvier, Bikorimana ntiyabashije kugarura umupira
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cyabonetse mu gice cya mbere
Rayon Sports yari imaze imikino 20 idatsindwa mu marushanwa yose
Mutsinzi Ange wakinnye neza muri uyu mukino, afite umupira mu gihe Benedata yategaga ikirenge
Iradukunda Eric ahanganiye umupira na Niyomugabo Claude
Mudeyi Suleiman yari yagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga
Mugisha Gilbert yifashe mu mutwe nyuma yo gutera umupira wanyuze hejuru y'izamu rya AS Kigali
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
AS Kigali yabanje mu kibuga

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza