Peace Cup: Rwamagana City FC yatsinze APR FC biyihesha gukomeza muri 1/8 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Kamena 2019 saa 06:14
Yasuwe :
0 0

Igitego cya Niyodata Janvier mu gice cya mbere cy’umukino cyafashije Rwamagana City mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro kuko byayihaye amahirwe yo gukomeza nk’ikipe yatsinzwe neza.

Rwamagana City yakiriye uyu mukino ku kibuga cyayo, aho byageze amasaha yo gutangira umukino kigitunganywa, biba ngombwa ko umukino ukererwaho iminota mike.

APR FC yari yatsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza, yaje i Rwamagana idafite abarimo; Hakizimana Muhadjiri wavunikiye mu mukino ubanza mu gihe yari yagaruye Sugira Ernest wabanje ku ntebe y’abasimbura.

Ikipe y’ingabo yatangiye uyu mukino isatira, iza no kubona penaliti ku munota wa gatatu ubwo Hitimana Jean Claude yagushaga Nshuti Innocent mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti, ariko Niyonzima Ally ananirwa kuyishyira mu izamu mbere y’uko kandi Nshuti Innocent atsinda igitego cyanzwe.

Rwamagana City yatozwaga na Gatera Moussa wahawe iyi kipe ngo ayifashe, yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 22, gitsinzwe na Niyodata Janvier mu gihe APR FC yakomeje gusatira ishaka kwishyura ariko abarimo Nshuti Innocent na Imanishimwe Emmanuel bahusha uburyo bwabazwe.

Sugira Ernest yabonye uburyo bubiri bwashoboraga guhesha APR FC igitego cyo kwishyura mu gice cya kabiri, aho yasigaranye n’umunyezamu, ananirwa gushyira umupira mu izamu ndetse umukino urangira ikipe ye itakaje ku gitego 1-0.

APR FC yakomeje itsinze ibitego 2-1 mu mikino yombi, igera muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Marines FC yasezereye Etincelles FC ku bitego 3-1 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Umuganda, Bugesera FC isezerera Vision FC ku bitego 5-2 nyuma yo kuyitsinda 4-2 mu mukino wo kwishyura mu gihe Kiyovu Sports yasezereye Etoile de l’Est iyitsinze igitego 1-0 mu mikino yombi.

Gicumbi FC yakomeje nyuma yo kunganyiriza na Police FC kuri Stade ya Kigali igitego 1-1 mu gihe mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

Rwamagana City FC: Tuyisenge Eric, Uwayo Olivier, Hitimana Jean Claude, Uzabakiroho Fiston, Byukusenge Jean Paul, Maniraguha Aloys, Niyodata Janvier, Muganuza Jean Pierre, Mbanza Joshua, Kabagema Bachiru na Munyankindi Patrick.

APR FC: Kimenyi Yves, Mugiraneza Jean Baptiste, Rusheshangoga Michel, Ngabonziza Albert, Imanishimwe Emmanuel, Itangishaka Blaise, Nshimiyimana Amran, Iranzi Jean Claude, Usengimana Danny, Nshuti Innocent na Niyonzima Ally.


Uko amakipe yatsindanye muri iri jonjora

Ku wa Gatanu

  • Unity SC 0-2 Mukura VS (agg 0-5)
  • Gasogi United 1-0 Hope FC (agg 3-2)
  • Intare FC 1-1 Interforce FC (agg 4-3)
  • Rayon Sports 0-1 AS Kigali (agg 1-1, penaliti 4-2)
  • Espoir FC yakomeje idakinnye nyuma yo kwikura mu irushanwa kwa Sunrise FC

Ku wa Gatandatu

Police FC 1-1 Gicumbi FC (agg 1-1)
Bugesera FC 4-2 Vision FC (agg 5-2)
Rwamagana City FC 1-0 APR FC ( agg 1-2)
SC Kiyovu 1-0 Etoile de l’est FC (agg 1-0)
Etincelles FC 1-1 Marines FC (agg 1-3)

Tombora ya 1/8 iteganyijwe kuri uyu mugoroba, aho amakipe 10 yatsinze azakwiyongeraho atandatu yatsinzwe bidakabije (best loosers).

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Rwamagana City yabanje mu kibuga
Penaliti yakorewe kuri Nshuti Innocent ku munota wa gatatu
Umusifuzi abwira abakinnyi ba Rwamagana ko nta bisobanuro akeneye
Ally Niyonzima yahushije iyi penaliti yabonetse hakiri kare
Rwamagana City itsinda igitego cyabonetse muri uyu mukino
Umunyezamu Tuyisenge wa Rwamagana City yagiye avunika kenshi

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza