Perezida Kagame yavuze ku bufatanye na PSG na Arsenal, Stade Amahoro, Ruhago, Amagare n’imikino ya BAL

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Ukuboza 2019 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko umupira w’amaguru mu Rwanda ugiye kwitabwaho ukazamura urwego nk’uko byagenze mu yindi mikino irimo Basketball n’Amagare kuri ubu ishobora guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame yabigarutseho, ubwo yasubizaga ibibazo yabajijwe kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yagarutse ku iterambere rya Siporo yitsa ku mupira w’amaguru bivugwa ko usa n’uwasigaye inyuma ugereranyije n’indi mikino, aho yemeje ko hari ikigiye gukorwa na wo ukujya ku rwego rw’iyindi.

Ati “Kuri njye ni ibyishimo kuba twagira icyo dukora no gushyigikira abari muri iyo mikino. Ku buryo bw’umwihariko, umupira w’amaguru turaza kubikurikiranira hafi turebe ko na bo bashyiraho akabo bakaza gutera imbere”.

Perezida Kagame yavuze kandi kuri gahunda y’ibikorwaremezo bya siporo mu Rwanda, aho nyuma yo kubaka Kigali Arena, hagiye kuvugururwa Stade Amahoro nayo igatangira kwakira abantu bari hejuru y’ibihumbi bisaga 25 yari isanzwe yakira.

Ati "Turi no mu nzira yo kubaka ibikorwaremezo bijyanye no gushyigikira za siporo zitandukanye harimo na Arena nabonye bakiniramo Basketball, na Stade y’Umupira w’amaguru na yo iri iruhande rwayo, ngira ngo muzi ko batangiye kuyivugurura kugira ngo igere ku rwego rwo hejuru kandi ishobore kuba yakwakira abantu bari hejuru y’abo yari isanzwe yakira.’’

Perezida Kagame uheruka ku kibuga cy’umupira w’amaguru mu 2016, yashimye iterambere umukino w’Amagare umaze kugeraho mu Rwanda, anavuga uburyo yashyigikiye Patriots BBC mu mikino ya Basketball Africa League iheruka kubera mu Rwanda ndetse yemeza ko bidatinze azagaruka kureba umupira w’amaguru .

Ati " Ni yo bigana. Nahereye ku mupira w’amaguru Basketball itari yaza. Ariko muri rusange nkunda siporo yaba umupira w’amaguru, Basketball, Tennis, Cricket na yo turashaka kuyishyigikira. Umukino w’amagare urimo gutera imbere, turifuza ko byose twaha amahirwe abifitemo ubushobozi n’ubushake bwo kubikunda kugira ngo iyo mikino yose izamuke igere ku rwego rwo gupiganwa ku rwego rw’amahanga nk’uko bimeze ubu ngubu”.

"Ku bya Basketall, kandi narishimye kuba narashoboye kujyayo nkabona aho bakina ndetse birumvikana ko nari nshyigikiye ikipe y’u Rwanda yakinaga n’izindi kipe zakiniraga hano, ni ishema kuri twebwe. Inkunga gusa nkeya yo kuba duhari ntacyo byadutwara ahubwo biradushimisha.’’

U Rwanda rwishimiye gukorana na Paris Saint-Germain na Arsenal

Hashize umwaka umwe n’igice u Rwanda rugiranye ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze ku magambo ‘’Visit Rwanda’’ yandikwa ku myambaro yayo.

Mu minsi ishize, u Rwanda rwagiranye kandi ubufatanye nk’ubu n’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

Perezida Kagame yavuze ko aya masezerano ashimishije ku ruhande ruhande rw’u Rwanda ndetse atanga umusaruro ku mpande zose.

Ati "Aya masezerano twayabonyemo inyungu nyinshi kandi biri gutanga umusaruro, haba ku ikipe ya Paris Saint Germain na Arsenal FC kandi turabyishimiye."

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) giherutse gutangaza ko kuva u Rwanda rutangiye gukorana na Arsenal binyuze muri Visit Rwanda mu mwaka ushize, kuri ubu ba mukerarugendo baza mu Rwanda bamaze kugera kuri miliyoni imwe na 700 ndetse cyizeye ko bazakomeza kwiyongera mu myaka iri imbere nyuma yo gutangira gukorana na Paris Saint-Germain.

Perezida Kagame yavuze ko Umupira w'Amaguru ugiye gukurikiranwa na wo ukagera ku rwego rw'iyindi kuri ubu ihangana ku rwego mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza