Perezida mushya wa CAF, Ahmad yanze umushahara agenerwa

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 Gicurasi 2017 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi mushya w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, Ahmad yanze kwemera umushahara yagenerwaga kubera ko asanga muri uru rwego harimo imikorere idaciye mu mucyo.

Umunya- Madagascar Ahmad yatorewe kuyobora CAF tariki 16 Werurwe uyu mwaka atsinze Umunya-Cameroun Issa Hayatou wari uyiyoboye imyaka 29.

Nk’uko yabitangarije BBC, Ahamd yavuze ko yanze umushahara yagenerwaga n’uru rwego rukuriye umupira w’amaguru muri Afurika.

Yagize ati “Nanze umushahara nahabwaga na CAF kubera impamvu yoroheje, ntabwo yubaha imiyoborere myiza. Imishahara yose ya CAF kuva ku bakozi basanzwe, komite nyobozi na Perezida igomba kuba mu mucyo.”

Uyu mugabo w’imyaka 57, wayoboye inama ya mbere ya CAF kuri uyu wa Mbere kuva yatorwa, ibanziriza iya FIFA izaba kuri uyu wa Kane, yavuze ko hari ibintu byinshi bikeneye guhinduka mu mikorere y’uru rwego no guca umuco wo gukorera mu bwiru.

Ati “Impinduka mu miyoborere ni ingenzi, buri muntu agomba kumenya ibirimo gukorwa. Mbere na mbere tugomba kubanza kureba urwego rw’imiyoborere kugira ngo dushyire mu bikorwa impinduka.”

Yakomeje agira ati “Mbanje kwisegura kubabwira ko ubwo nari umwe mu bagize komite nyobozi ya CAF, nta tandukaniro hagati y’urwego nyubahirizategeko, urw’imiyoborere n’inteko rusange ryariho. Tugomba kubaha ubwigenge bwa buri rwego. Hariho igisa no gushaka kwikubira ubutegetsi kuri komite nyobozi.”

Ahmad yavuze ko imikorere nk’iyi igomba guhinduka buri muntu akamenya inshingano ze kandi akazishyira mu bikorwa neza.

Yanagarutse ku buryo igikombe cya Afurika (CAN) gikurikirwa n’abafana bake, yerekana ko nta gikozwe mu myaka iri imbere iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi kuri uyu mugabane ryasubira inyuma rikarutwa n’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).

Kuri iki kibazo yavuze ko hazakorwa isuzuma ry’amarushanwa yose ategurwa na CAF, impuguke zivuye mu nzego zitandukanye zikiga uko amarushanwa nka CAN, CHAN, y’abana n’ay’abagore ategurwa.

Biteganyijwe ko iyi nteko y’impuguke izaterana hagati ya tariki 15-16 Kamena 2017 muri Maroc ikazakurikirwa n’iya komite nyobozi ku munsi ukurikiyeho yiga uko imyanzuro y’impuguke yashyirwa mu bukorwa.

Mu bindi bibazo Ahmad asanga bigomba gukemuka ni iby’abakinnyi bakina ku mugabane w’u Burayi rimwe na rimwe bahamagarwa n’ibihugu byabo gukina CAN ugasanga biteye ubwumvikane buke n’amakipe bakinira kuko nayo aba abakeneye.

Aha ngo CAF iziga ku buryo amarushanwa y’amakipe y’ibihugu yajya ategurwa mu gihe kitabangamiye umuntu n’umwe, gituma irushanwa risubizwa agaciro, rigakurura abaterankunga benshi ndetse n’abafana ku mugabane wa Afurika.

Uyu muyobozi yanavuze ko CAF itabereyeho gushaka imitungo yo kwigwizaho ahubwo iriho kugira ngo iteze umupira w’amaguru imbere muri Afurika ariyo mpamvu amafaranga menshi agiye gushorwa mu bikorwa bizamura ruhago hirya no hino.

Perezida mushya wa CAF, Ahmad yanze umushahara agenerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza