Perezida wa CAF yatawe muri yombi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 6 Kamena 2019 saa 03:53
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, Ahmad Ahmad, yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, afatiwe mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Jeune Afrique yanditse ko Ahmad yafatiwe muri hotel aho yari acumbitse ngo ashobore kwitabira Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Ahmad yafatiwe kuri hotel ya Berri iri i Paris ahagana saa 8:30, ngo atange amakuru ku rwego rushinzwe kurwanya ruswa no kunyereza imisoro (Oclif).

Ifatwa rya Ahmad birakekwa ko ryaba rifitanye isano n’ihagarikwa ry’amasezerano CAF yari ifitanye na Sosiyete y’Abadage ya Puma, igahitamo gukorana n’iy’Abafaransa ya Technical Steel ibarizwa mu gace ka La Seyne-sur-Mer mu Bufaransa.

Aya masezerano ngo afite agaciro k’amadolari agera ku bihumbi 830, yateje akangononwa mu miyoborere ya CAF ndetse bituma Amr Fahmy wari Umunyamabanga Mukuru wayo yirukanwa.

Muri Mata 2019, Ahmad yahamije ko “Ibyemezo byose byafashwe mu buryo bwumvikanyweho kandi mu mucyo.’’

Ahmad yafashwe mu gihe yari i Paris ahabereye Inteko Rusange ya FIFA, yemerejwemo ku wa 5 Kamena 2019 ko Gianni Infantino yongera kuyobora iri shyirahamwe rireberera ruhago ku Isi muri manda ya kabiri y’imyaka ine.

Ifatwa rye ryakurikiye umwanzuro wo ku wa Gatatu, aho CAF yemeje ko umukino wa nyuma wahuje amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo wa CAF Champions League utaravuzweho rumwe kubera ikoranabuhanga ry’amashusho rya ‘VAR’ uzasubirwamo.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Espérance de Tunis yo muri Tunisie na Wydad Casablanca yo muri Maroc, zakinnye umukino wo kwishyura wagombaga kwerekana uwegukana igikombe ntiwarangira kuko ikoranabuhanga rya VAR ritakemuye ikibazo cy’igitego cyo kwishyura Wydad yari itsinze, umusifuzi akacyanga.

Izi mpaka zatumye ku munota wa 60 w’umukino Wydad Casablanca yanga gusubira mu kibuga. Nyuma yo guhagarara iminota isaga 90, umusifuzi yavuze ko Espérance de Tunis yari mu rugo itsinze, yegukana igikombe.

Iki cyemezo cya CAF cyakurikiwe n’impaka nyinshi, ndetse Abanya-Tunisie bashyigikiye Espérance sportive de Tunis [yahawe igikombe cya kane], bagaragaza ko bagiye gutanga ikirego mu Rukiko rwa Siporo (TAS).

Umunya-Madagascar Ahmad Ahmad w’imyaka 59, ayobora CAF guhera muri Werurwe 2017, yafashe intebe y’ubuyobozi asimbuye Issa Hayatou wari umaze imyaka 29 ayobora iyi mpuzamashyirahamwe ya ruhago muri Afurika.

Perezida wa CAF, Ahamd Ahmad yatawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza