Perezida wa Ferwafa yikomye itangazamakuru ry’u Bwongereza

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 2 Mutarama 2017 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaulle yanenze itangazamakuru ryo ku mugabane w’u Burayi ku buryo ryatangajemo inkuru y’amarozi yagaragaye ku mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona Mukura yanganyijemo na Rayon Sports 1-1.

Muri uyu mukino watangiye Mukura VS itsinda igitego kuri penaliti, waje kugaragaramo imvururu ubwo ku munota wa 42, rutahizamu wa Rayon Sports Mussa Camara yazaga kwirukankira mu izamu rya Mukura agakuramo ikintu tutabashije kubona, akurikirwa n’abakinnyi benshi ba Mukura, akabigobotora maze akagishyikiriza abatoza be, bikaze kurangira atsinze igitego cyo kwishyura nyuma y’umunota umwe ibyo bibaye.

Ibinyamakuru bitandukanye mpuzamahanga byanditse ku marozi yagaragaye ku mukino wa Mukura na Rayon Sports

Nyuma y’ibi byabereye kuri stade Huye, Ferwafa yaje gutumiza abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere ni ko gufata ingamba ko abakinnyi n’amakipe azongera kugaragaraho ibikorwa by’amarozi, azajya ahabwa ibihano bitandukanye birimo gukurwaho amanota ndetse no gucibwa amafaranga.

Ibi, ibitangazamakuru bikomeye byiganjemo ibyo mu Bwongereza nka Daily Mirror, The Sun, Goal 101goals, Fox n’ibindi, byabyuririyeho byandika inkuru zivuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryaciye amarozi muri ruhago nyuma y’ibyabaye ku mukino wa Mukura na Rayon Sports.

Mu gihe mu Rwanda bantu benshi bikomye umunyezamu wa Mukura Mpazimpaka Andre, ibi bitangazamakuru mpuzamahanga byo byakomeje kwitsa kuri rutahizamu Moussa Camara(byise uwa Mukura) bivuga ko nyuma yo guhusha ibitego bitandukanye,ngo yaje kujya mu izamu ry’ikipe bahanganye agakuramo /agashyiramo ikintu, maze nyuma y’umunota agahita atsinda igitego. Ibi, babifashe nk’imbaraga z’amarozi.

Avuga kuri izi nkuru ariko, Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle mu kiganiro gisoza umwaka yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko yatunguwe n’ibi byanditswe n’ibi bitangazamakuru.

Yagize ati: “Najyaga nenga abanyamakuru bacu mu Rwanda ariko nasanze abo hanze bo bakabije kutaba abanyamwuga”.

“Urebye ibintu banditse ntabwo birimo amakuru y’ukuri, bagiye bitiranya amakipe ya Mukura na Rayon Sports. Bagombaga kubaza ubuyobozi bwa Ferwafa cyangwa se bakabaza ababahagarariye hano. Ntabwo ari byo rwose”.

Perezida wa Ferwafa nubwo yanenze ibi bitangazamakuru ariko, yatangaje ko ibyabereye i Huye hari isura itari nziza byahaye umupira w’u Rwanda, ari na yo mpamvu bahise bahaguruka ngo babirwanye. Amarozi mu mupira w’u Rwanda IGIHE yari yarayanditseho m’Ukwakira ko ari kwangiza umupira w’u Rwandagusa icyo gihe ntawari wigeze abiha agaciro.

Umukino wa Mukura na Rayon Sports wandikishije amateka ku ruhando mpuzamahanga
Ku mukino APR FC iheruka gutsindiramo Espoir i Rusizi, abakinnyi ba APR FC banze kujya mu rwambariro( ku mpamvu zabo)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza