Perezida wa FIFA yatunze agatoki abayobozi bishakira indonke abasaba kwegura

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 12 Gicurasi 2017 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino yambwiye abayobozi bajya mu mupira w’amaguru bishakira indonke ko icyo gihe cyarangiye bityo abagifite imigambi nk’iyo bakwegura mu maguru mashya batarafatwa bakabiryozwa.

Infantino yatorewe kuyobora FIFA mu ntangiriro z’umwaka ushize asimbuye Sepp Blatter wari umaze imyaka 16 ayiyobora gusa aza kwegura nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo gutanga ruswa, kunyereza umutungo n’ibindi bifitanye isano anafatirwa ibihano birimo guhagarikwa imyaka itandatu nta gikorwa na kimwe cya ruhago agaragaramo.

Uyu muyobozi mushya, mu ntego ze za mbere yatangaje ko agiye kurwanya umuco wa ruswa wari waramaze kuba karande hirya no hino ku Isi muri ruhago mu rwego rwo kugarurira isura FIFA igasubirana ijabo n’ijambo.

Mu nama rusange ya FIFA yateranye ku nshuro ya 67 i Manama muri Bahrain kuri uyu wa Kane, Infantino yasabye abayobozi b’Amashyirahamwe y’umupira w’amaguru bari bayitabiriye ko uwo ari we wese wumva yarinjiye mu mupira ashaka gusahurira mu mifuka ye no kwigwizaho imitungo itamugenewe, yakwegura hakiri kare kuko igihe cy’imikorere nk’iyo cyarangiye.

Yagize ati “Niba hari umuntu n’umwe muri iki cyumba cyangwa hanze yacyo ugitekereza ko ashobora kwigwizaho imitungo no gukoresha nabi umupira w’amaguru, mufitiye ubutumwa bwumvikana kandi bukomeye. Niyegure. Nagende ave mu mupira kandi agende aka kanya. Ntabwo tumukeneye.”

Si muri FIFA gusa ibyaha bya ruswa byagiye bigaragara ndetse abayobozi bagafungwa kuko no mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda hari abayobozi bagejejwe imbere y’inkiko bakekwaho ibyaha nk’ibi mu iyubakwa rya hoteli ya Ferwafa.

Mu bayobozi bakekwagaho ibyo baha harimo Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent de Gaulle waje kugirwa umwere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga kimwe n’uwari Umunyamabanga mukuru, Mulindahabi Olivier we wakatiwe gufungwa amezi atandatu muri gereza.

Inama ya FIFA kandi yashyizeho akanama gashinzwe gukora iperereza ku bintu bitandukanye bikorerwa muri uru rwego karimo n’Umunyarwanda, Ngoga Martin wigeze kuba Umushinjacyaha wa Repubulika y’u Rwanda akaba azafatanya n’Umunya-colombia, Maria Claudia Rojas watowe ku mwanya wa Perezida kimwe na Bruno de Vita ukomoka muri Canada.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino(ibumoso)
Perezida wa FIFA yasabye abashaka kwigwizaho imitungo kwegura bakava mu mupira w'amaguru
Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle na we yari muri iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza