Police FC yanyagiye Miroplast FC, Kiyovu Sports yitwara neza ica kuri Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 13 Gicurasi 2018 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Police FC ifite umutoza mushya, yanyagiye Miroplast FC ibitego bitatu ku busa, Kiyovu Sports yo yakiniye mu rugo itsinda Sunrise FC ibitego bibiri kuri kimwe ihita ifata umwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona iwambuye Rayon Sports.

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 22 ariko imikino myinshi irimo uwari guhuza Rayon Sports FC na Amagaju FC; AS Kigali na Marines FC; APR FC na Police FC n’uwa Miroplast FC na Mukura VS yarasubitswe kubera impamvu zitandukanye.

Byatumye Police FC ihabwa gukina ikirarane cy’umunsi wa 21 wa shampiyona yahuyemo na Miroplast FC ku Kicukiro.

Police yatsinze ibitego bitatu ku busa byatsinzwe na Muzerwa Amini ku munota wa mbere ku mupira yari ahawe na Mpozembizi; Songa Isaie ashyiramo icya kabiri ku munota wa 25 ku mupira yari ahawe na Amini.

Iyi kipe y’abashinzwe umutekano iherutse kwirukana Umutoza Seninga Innocent ikazana Umunya-Zambia Albert Mphande watozaga umukino we wa mbere, yaje kubona igitego cya gatatu gitsinzwe na Songa Isaie ku munota wa 44 ku mupira yari ahawe na Mico Justin.

Kuri Stade Mumena, Kiyovu Sports yatsinze Sunrise FC ibitego 2-1 ibifashikwemo na Nizeyimana Djuma na André Lomami naho impozamarira ya Sunrise FC itsindwa na Orotomal Alex.

Byafashije iyi kipe ya Cassa Mbungo André kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 38, ifata umwanya wa gatatu iwukuyeho Rayon Sports ifite 36 ariko ikagira n’ibirarane bitatu kubera iri guhatana mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Mu yindi mikino Bugesera FC yanganyije na Espoir FC igitego 1-1 naho Kirehe FC mu rugo aho iheruka kunganyiriza na APR FC na Rayon Sports, yongeye kunganya 0-0 na Gicumbi FC iri mu murongo utukura w’amakipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri.

Ku munsi wa 22, urutonde rwa shampiyona ruracyayobowe na AS Kigali ifite amanota 42 n’ibirarane bibiri itarakina; ikurikiwe na APR FC ifite 41 mu mikino 21; Kiyovu Sports ihagaze ku mwanya wa gatatu n’amanota 38 mu mikino 22 naho iya nyuma iracyari Miroplast FC ifite amanota 16 kimwe na Gicumbi FC ifite 19 zikaba zishobora kumanuka.

Police FC yatsinze Miroplast FC ibitego bitatu ku busa mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 21
Kiyovu Sports yatsinze Sunrise FC ifata umwanya wa gatatu ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza