Police FC yongereye Seninga Innocent amasezerano azageza mu 2020

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 02:35
Yasuwe :
0 0

Police FC yamaze gusinyisha Seninga Innocent amasezerano mashya azageza mu 2020 ikuraho burundu amakuru yavugaga ko yamaze kumvikana na Masoudi Djuma watozaga Rayon Sports akanayihesha igikombe cya shampiyona umwaka ushize.

Seninga Innocent yaje muri Police FC umwaka ushize asimbuye Cassa Mbungo André ayifasha kuva ku mwanya wa gatanu yari iriho ayigeza ku wa kabiri muri shampiyona ya 2016-2017 inyuma ya Rayon Sports yatwaye igikombe n’imbere ya APR FC yari ifite bitatu biheruka.

Nubwo ubuyobozi bw’iyi kipe y’abashinzwe umutekano bwagaragazaga ko bwanyuzwe n’umusaruro w’uyu mutoza ku mwaka we wa mbere, ntabwo bwahise bumuha amasezerano mashya ibintu byatumye havuga ko ishobora kumwirukana ikazana Irambona Masoudi Djuma wamaze gusezera muri Rayon Sports.

Seninga yagize ati “Barebye ibyo nakoze mu gihe gito birimo kuvana ikipe ku mwanya wa gatanu ikaba iya kabiri, guhindura imikinire y’ikipe ku buryo bugaragara, kuzamura urwego ba rutahizamu nka Danny Usengimana akava ku bitego 15 agatsinda 19, Mico akava ku gatebe k’abasimbura muri AS Kigali akaza agatsinda 15, nkazamura umwana nka Biramahire agatsinda birindwi mu mukino icyenda gusa.”

Yakomeje agira ati “Ikindi no kuzana umwuka mwiza mu ikipe, igakorera hamwe ibi byose byatumye babona ko nagirirwa icyizere nk’uko no mu bihembo biherutse gutangwa by’abitwaye neza nabaye umutoza mwiza utanga icyizere, nibwo bampaye amasezerano azageza mu 2020 ndayasinya.”

Seninga yavuze ko intego yahawe ari ugushakira iyi kipe ibikombe kandi akurikije ikipe nziza y’abana bakiri bato afite abona neza ko azabigeraho mu gihe yahawe.

Mu bakinnyi bashya iyi kipe yamaze kugura bazafasha Seninga harimo Iradukunda Bertrand na Nzabanita David baturutse muri Bugesera FC ; Nsengiyumva Mustapha na Munezero Fiston bavuye muri Rayon Sports ndetse na Ishimwe Issa Zapy, ikaba yaranagaruye Usabimana Olivier yari yaratije muri Marine FC.

Mu bamufashije umwaka ushize atazaba afite kuba bamaze kuva muri Police FC barimo Ndatimana Robert wagiye muri Bugesera FC, Ngomirakiza Hegman, Imurora Japhet na Uwihoreye Jean Paul kimwe na rutahizamu wahize abandi mu Rwanda, Danny Usengimana waguzwe na Singida FC yo muri Tanzania.

Seninga Innocent yatowe nk'umutoza wigaragaje kurusha abandi mu mwaka wa 2016/2017
Senibga Innocent yongereye amasezerano azageza mu 2020 muri Police FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza