Portugal na Espagne mu itsinda ry’urupfu mu gikombe cy’Isi- Uko amakipe yose yatomboye

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 1 Ukuboza 2017 saa 06:21
Yasuwe :
1 0

Muri tombola y’uko ibihugu bizahura mu gikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya, ibihangange birimo Portugal na Espagne byisanze mu itsinda rimwe rikomeye, Tunisia ishyirwa mu itsinda ririmo u Bubiligi n’u Bwongereza.

Iyi tombola yabereye i Moscow mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, yari yitabiriwe n’abayobozi bakomeye ku Isi barimo Perezida Vladimir Putin w’iki gihugu, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino kimwe n’abahoze ari abakinnyi b’ibihangange banakoze amateka mu bikombe by’Isi byo hambere nka Diego Maradona, Diego Forlán, Laurent Blanc, Cafu, Carlos Puyol, Fabio Cannavaro n’abandi.

Ibihugu 32 byabonye itike yo kuzagaragara muri iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi yose mu mupira w’amaguru ku Isi, byari bigabanyije mu dukangara tune.

Mu gutombola ibihugu umunani biyoboye amatsinda birimo u Burusiya buzakira irushanwa, Portugal, u Bufaransa, Argentine, Brazil, u Budage, u Bubiligi na Pologne.

Itsinda B ririmo Portugal ya Cristiano Ronaldo, Espagne yegukanye iki gikombe mu 2010, Maroc na Iran ni rimwe mu akomeye kimwe n’irya G ririmo u Bubiligi, Panama, Tunisia n’u Bwongereza.

Amakipe n’uko agabanyije mu matsinda

Itsinda A: U Burusiya, Arabia Saoudite, Misiri, Uruguay

Itsinda B: Portugal, Espagne, Maroc, Iran

Itsinda C: U Bufaransa, Australia, Peru, Denmark

Itsinda D: Argentina, Iceland, Croatia, Nigeria

Itsinda E: Brazil, u Busuwisi, Costa Rica, Serbia

Itsinda F: U Budage, Mexique, Suede, Koreya y’Epfo

Itsinda G: U Bubiligi, Panama, Tunisia, U Bwongereza

Itsinda H: Pologne, Senegal, Colombia, U Buyapani


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza