00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports Day izitabirwa n’abafana 8000

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Umukino uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports ku Cyumweru, tariki ya 24 Ukwakira 2021, witiriwe “Rayon Sports Day”, uzitabirwa n’abantu 8000 ndetse ni wo wa mbere w’umupira w’amaguru uzaba ubashije kwitabirwa n’abafana kuva muri Werurwe 2020.

Uyu munsi wateguwe na Rayon Sports, ni ku nshuro ya kabiri ugiye kuba nyuma ya “Rayon Sports Day” yabaye mu 2019 ubwo iyi kipe yatsindaga Gasogi United ibitego 3-1.

Kuri iyi nshuro, hatumiwe Kiyovu Sports zakunze guhangana kuva kera.

Uyu mukino uzaba ku Cyumweru saa cyenda kuri Stade Amahoro, uzitabirwa n’abafana 8000 nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul.

Ati “Umukino uzitabirwa n’abafana 8000 bikingije COVID-19 kandi bafite ibisubizo bigaragaza ko batarwaye iki cyorezo. Ibijyanye n’ibiciro ntabwo biremezwa.”

Abafana baherukaga kwinjira ku bibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda mbere ya tariki ya 14 Werurwe 2020 ubwo Minisiteri y’Ubuzima yatangazaga ko habonetse umurwayi wa mbere wa COVID-19.

Rayon Sports izatangira Shampiyona ihura na Mukura Victory Sports ku wa 30 Ukwakira mu gihe Kiyovu Sports izahura na Gorilla FC.

Amakuru avuga ko inzego zibishinzwe zahisemo ko Rayon Sports Day ya 2021 yaba igerageza ryo kureba niba bishoboka kongera kwinjiza abafana ku bibuga by’umupira w’amaguru.

Basketball, Volleyball na Cricket ni indi mikino yakiriye amarushanwa mpuzamahanga, akitabirwa n’abafana mu minsi ya vuba.

Byitezwe ko abafana babishaka, bikingije kandi bafite ibisubizo byo mu masaha 48 byerekana ko batarwaye COVID-19, bazareba irushanwa rya “Korean Ambassador’s Cup” rizabera muri Petit Stade i Remera mu mpera z’iki Cyumweru.

Rayon Sports yongeye gutegura umunsi wayitiriwe
Abafana 8000 bemerewe kujya muri Stade Amahoro ku Cyumweru
Kuri "Rayon Sports Day", iyi kipe yerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino
Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego 3-1 kuri "Rayon Sports Day" iheruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .