Rayon Sports irashaka kugarura Umunya-Mali Ismaila Diarra

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 18 Kanama 2017 saa 05:49
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize, imaze gukoresha akayabo ka miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda mu kugura abakinnyi bashya no kongera amasezerano abo isanganywe ndetse yatangiye ibiganiro na Ismaila Diarra ushobora kuyitwara izindi miliyoni umunani.

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bugizwe na komite eshatu; iy’inama y’Ubutegetsi, iy’Umuryango n’iy’ikipe zikaza guseswa kubera kutumvikana no gusuzugurana, abahawe kuyobora mu nzibacyuho, kuri uyu wa Kane nimugoroba bakoze inama yiga ku mibererho y’iyi kipe mu mwaka utaha.

Nk’uko bikubiye mu myanzuro y’iyi nama yari yatumiwemo abayobozi b’amatsinda y’abafana atandukanye ikaba yari iyobowe na Gacinya Chance Denis, wari Perezida wa Rayon Sports FC muri komite yaseshwe, yavuze ko kugeza ubu bamaze gukoresha hafi miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda bagura abakinnyi no kongerera abari basanzwe amasezerano.

Aya mafaranga yavuye ku nguzanyo ya miliyoni 40 Rayon Sports yahawe n’uruganda rwa SKOL ari narwo rusanzwe ruyitera inkunga, ayavuye ku gahimbazamusyi k’umwanya wa gatatu yegukanye mu Gikombe cy’Amahoro, icya champiyona yatwaye, ayo ku yo yinjije ku kibuga ndetse n’ayavuye mu kugurisha rutahizamu Moussa Camara.

Gacinya yabwiye abari muri iyo nama ko ayo mafaranga ari yo yari amaze iminsi akoreshwa aho abakinnyi hafi ya bose bamaze kwishyurwa amafaranga yo kubagura ku kigero cya 95%, hakaba hasigaye guha umuzamu Evariste Mutuyimana ayari yasigaye ku yo yaguzwe ndetse no guha amasezerano mashya umuzamu wa gatatu Bashunga Abouba.

Gacinya yanavuze ko ubwo shampiyona yari irangiye, ikipe itwaye igikombe itsinzwe rimwe gusa, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guha buri mukinnyi, buri mutoza, abaganga, kit managers (ababika imyenda n’imipira by’ikipe) agahimbazamusyi k’ibihumbi 300 Frw nk’ishimwe ry’uko bitwaye neza bagatwara igikombe.

Ejo hazaza ha Rayon Sports…

Gacinya yanagaragaje isura Rayon Sports igomba kuzaba ifite umwaka utaha w’imikino, ikipe izakoresha abakinnyi 25 gusa mu mwaka wa 2017-2018, ariko kuri ubu ikaba ifite abagera kuri 37 harimo n’abari mu igeragezwa.

Aha yavuze ko abakinnyi batazashimwa n’abatoza ku buryo baza muri 25 bazagurishwa, abandi bagatizwa ndetse abandi bigaragara ko badashoboye bakirukanwa.

Aba 25 bakaziyongeraho rutahizamu ugomba kugurwa agasimbura Umunya-Mali Tamboura utarashimwe n’abatoza ndetse n’abafana haba mu myitozo no mu mukino wa gicuti iyi kipe yakinnye na Simba SC yo muri Tanzania.

Gacinya yemereye abari muri iyi nama ko kugeza ubu umusimbura wa Tamboura ari gushakishwa ndetse akaba ashobora kuzaba rutahizamu wahoze akinira iyi kipe, Ismaila Diarra kuri ubu uri mu ikipe ya Daring Club Motema Pembe yo muri Congo Kinshasa.

Nk’uko Gacinya yabivuze, kugarura Diarra bizatwara iyi kipe hafi ibihumbi 10,000 by’amadolari ya Amerika (agera kuri miliyoni 8 Frw) bikaba bizagirwamo uruhare n’abafana bateranya amafaranga kuko kugeza ubu nta bushobozi ikipe isigaranye bwo kumwishyura.

Diarra yari umwe muri ba rutahizamu bakundwaga cyane n'abafana
Rutahizamu Ismaila Diarra ashobora kugaruka muri Rayon Sports nyuma y'umwaka ayivuyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza