Rayon Sports ishobora gufatirwa ibihano bingana n’umwaka itagura abakinnyi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Gicurasi 2019 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports ishobora gufatirwa ibihano byo kutitabira isoko ryo kugura abakinnyi ku nshuro eshatu ziri imbere nyuma yo kurenza itariki ntarengwa yari yahawe na FERWAFA ngo ibe yamaze gukemura ikibazo ifitanye na Dreams FC yo muri Ghana, iyishyuza amadolari ibihumbi 10 yaguzwe rutahizamu Michael Sarpong.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa iyi kipe yo muri Ghana yandikiye FERWAFA tariki ya 6 Mata 2019, yaregeye iri shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ko Rayon Sports yaguze umukinnyi wayo tariki ya 30 Kanama 2018, bakumvikana ko izabishyura bitarenze tariki ya 8 Nzeli uwo mwaka, ariko kugeza ubu ikaba yararuciye ikarumira.

Dreams FC ikomeza ivuga ko nyuma yo kwibutsa Rayon Sports inshuro nyinshi, ikinumira, FERWAFA yayifasha igahagarika rutahizamu Michael Sarpong gukina imikino iyo ari yose muri iyi kipe yo mu Rwanda cyangwa se ikabafasha kubishyuriza.

Iyi kipe yongeyeho ko ibyo yandikiye FERWAFA, yanageneye kopi Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, kandi ko nibiramuka bigeze tariki ya 17 Mata itarabona igisubizo izitabaza akanama nkemurampaka nyuma y’iyo tariki.

Tariki ya 30 Mata, FERWAFA yandikiye Rayon Sports iyimenyesha iby’iyi baruwa ya Dream FC ko yayibonye tariki ya 15 Mata binyuze kuri email, iyibutsa ko mu gihe yaba itabashije kubahiriza ibyo yumvikanye n’iyi kipe yo muri Ghana, ishobora kugongwa n’amategeko ya FIFA agenga kugura abakinnyi, ikabuzwa kwitabira isoko ryo kugura mu nshuro eshatu ziri imbere nk’uko biri mu ngingo ya 24, ndetse iyisaba kuba yamaze kuyisubiza bitarenze tariki ya 6 Gicurasi 2019.

Mu gusoza iyi baruwa, FERWAFA yabwiye Rayon Sports ko izashyira mu bikorwa ibyo isabwa mu gihe iki kibazo cyaba kidakemutse uko bikwiye.

Amakuru agera ku IGIHE ni uko iyi tariki ntarengwa Rayon Sports yari yahawe, yarangiye nta gikozwe. Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kuri iki kibazo ariko ntibwitaba telefoni.

Michael Sarpong akinira Rayon Sports guhera muri Nzeli 2018. Uyu rutahizamu amaze gutsindira iyi kipe ibitego 13 mu mikino 24 ya shampiyona amaze gukina.

Michael Sarpong amaze gutsindira Rayon Sports ibitego 13 muri shampiyona
Uyu mukinnyi ashobora guhagarikwa mu gihe Rayon Sports yaba itishyuye amafaranga yamuguze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza