Rayon Sports ishobora kuregwa muri FIFA n’uwagurishije Rwatubyaye Abdul

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Gicurasi 2019 saa 05:27
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi uhagarariye Sosiyete icuruza abakinnyi ya Pan American Calcio, Simeone Ghirlanda, ashobora kurega Rayon Sports mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, nyuma y’uko iyi kipe itubahirije ibyo bumvikanye ubwo yagurishaga myugariro Rwatubyaye Abdul muri Sporting Kansas City yo muri Shampiyona ya Major League Soccer muri Amerika.

Rwatubyaye Abdul yerekeje muri Sporting Kansas City atanzweho ibihumbi 50 by’amadolari muri Mutarama 2019.

Simeone Ghirlanda yatangarije IGIHE ko mu kugurisha Rwatubyaye yari yemeranyijwe na Rayon Sports ko izamuhamo 10% by’amafaranga (ibihumbi bitanu by’amadolari) yaguzwe uyu mukinnyi ukina mu mutima wa ba myugariro.

Avuga ko yandikiye Rayon Sports inshuro nyinshi zitandukanye ariko Umuyobozi wayo, Muvunyi Paul, ntamusubize ku buryo inzira imwe abonamo igisubizo ari ukwitabaza FIFA.

Ati” Twumvikanye ko nibabona amafaranga ya Sporting Kansas tariki ya 15 Werurwe 2019 bazanyishyura. Twumvikanye ko nzabonamo 10% ku kazi nakoze, ariko kugeza ubu ntabwo babyubahirijwe kandi niyo mbandikiye ntibasubiza. Hashize ukwezi n’igice, nta kindi nakora kitari ukwitabaza FIFA kugira ngo nishyurwe.”

Uyu mugabo avuga ko yababajwe no gusanga amakipe yo mu Rwanda akora muri ubu buryo nyamara yari yizeye ko ashobora kuhagira imikoranire myiza, akaba yahakura abandi bakinnyi.

Simeone Ghirlanda yakomeje avuga ko n’umukiliya we (Rwatubyaye Abdul) atarabona amafaranga y‘imishahara ibiri ya nyuma mu mezi yakiniye Rayon Sports n’andi agera kuri miliyoni 1,75 Frw yasigaye ku yo yahawe ubwo yongeraga amasezerano.

Ghirlanda ngo ntako atari yagize ashyira Rayon Sports mu nzira nziza, aho ngo mu kugurisha Rwatubyaye yasabye ko mu gihe uyu mukinnyi yaba aguzwe n’indi kipe, Gikundiro yazabonamo 25% by’amafaranga yagurwa ndetse ikazanahabwa $20 000 uyu mukinnyi niyuzuza imikino 30 muri Major League Soccer.

IGIHE yagerageje kuvugana n’Umuyobozi wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, ntiyitaba telefoni.

Ubwo yaganiraga na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Muvunyi yavuze ko batinze gukemura ikibazo cya Simeone Ghrilanda kubera ko batari basobanukiwe ariko kuri ubu bamaze kumumenyesha.

Ati “Ku masezerano ya Abdul, avuga ko hari amafaranga twabonye, hari n’andi tuzabona ndetse n’andi tuzabona hashize umwaka. Ni amasezerano maremare atameze nk’ayandi twari dusanganywe, niyo mpamvu twabanje kwibaza ayo ashaka ayo ariyo. Hari icyo twemeranyije ndumva nta kibazo kirimo, twamwandikiye tubimusobanurira.”

Simeone Ghirlanda uvuga ko afite ibimenyetso bifatika, yabwiye IGIHE ko nta muntu wo muri Rayon Sports aheruka kuvugana na we. Yavuze ko yiteguye kwitabaza urukiko rwa siporo, aho bishobora kugira ingaruka kuri Rayon Sports kuko yafatirwa ibihano bitandukanye birimo no gukurwaho amanota.

Rwatubyaye Abdul yaguzwe na Sporting Kansas City mu mpera za Mutarama 2019
Rayon Sports ishobora guhanwa mu gihe yaregwa muri FIFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza