Rayon Sports itari kumwe na Karekezi, yakoze imyitozo yo muri ‘gym’

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports iteganya gusubukura imyitozo isanzwe kuri uyu wa Gatatu mu Nzove inakira umutoza wayo mukuru, Olivier Karekezi wari umaze iminsi afunze, kuri uyu wa Kabiri yakoze iyo kongera imbaraga muri ‘gym’ i Nyamirambo.

Kuva mu kwezi gushize Rayon Sports yahura n’ibibazo byo gutakaza uwari umutoza wungirije, Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana na Olivier Karekezi agafungwa, yakinnye umukino umwe wa shampiyona ihita isaba Ferwafa ko indi iyisubika n’abakinnyi bahabwa ikiruhuko.

Kuri uyu wa Mbere batangiye gukora imyitozo yo kongera imbaraga muri ‘Smart Fitness Club’ iherereye i Nyamirambo bayisoza kuri uyu wa Kabiri aho bakoze kuva saa tatu kugera saa yine n’igice.

Umutoza ushizwe kongerera abakinnyi imbaraga, Lomami Marcel ari na we wari warasigaranye iyi kipe, yabwiye IGIHE ko nyuma y’ibiruhuko bahisemo kubanza gukorera muri ‘gym’ kugira ngo ingingo z’abakinnyi zibanze zongere zirambuke banagarure imbaraga bazasubire gukora ku mupira bameze neza.

Yagize ati “Murabizi ko twari tumaze iminsi mu biruhuko, abakinnyi ntabwo bari bagikora imyitozo. Twanze ko baza bagahita batangira gukora ku mupira, tubanza gukorera muri ‘gym’ kugira ngo tuzajye mu kibuga bahagaze neza. Ariko ‘gym’ irangiye uyu munsi, ni ukuvuga ko guhera ejo [kuwa Gatatu] tuzasubira mu Nzove mu myitozo isanzwe.”

Lomami yavuze ko kuva umutoza mukuru, Karekezi yafungurwa kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, akiri mu biruhuko ariko ashobora kugaragara ku myitozo yo mu Nzove asuhuza abakinnyi gusa akazatangira akazi amaze kumera neza.

Yagize ati “Umutoza mukuru ejo [kuwa Mbere] twari kumwe, na we akumbuye abakinnyi cyane gusa yambwiye ko ataramera neza. Uyu munsi yifuzaga kuza kubasuhuza hano kuri ‘gym’ ariko ntibyamukundiye. Ku myitozo yo mu Nzove niho azaza kubasuhuza ariko azagaruka mu kazi nyuma.”

Rayon Sports kuri ubu ihagaze ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota umunani, gusa imaze gukina imikino itanu mu gihe izindi zimaze gukina umunani.

Basenga mbere yo gutaha
Ange Mutsinzi na Caleb
Abatoza Lomami na Nkunzingoma baganira n'abakinnyi
Jemba ushinzwe ibikoresho bya Rayon Sports yifatanyije n'abakinnyi mu myitozo
Kone na Irambona Eric nyuma y'imyitozo
Mugisha akoresha rutahizamu Tidiane Kone
Mugisha John usanzwe atoza muri Smart Fitness Club yereka abakinnyi ibyo bakora
Myugariro Ange Mutsinzi Jimmy ari kumwe na rutahizamu Bimenyimana Caleb
Tidiane Kone na Irambona Eric imbere bateruye ibyuma bifasha kongera imbaraga
Umutoza Nkunzingoma Ramadhan nawe yateruraga ibyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza