Rayon Sports izakora akarasisi mbere yo guhura na Marines

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Gicurasi 2019 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

Mbere y’uko ishyikirizwa igikombe cya shampiyona yamaze kwegukana, Rayon Sports yateguye gukora umutambagiro mbere y’umukino izakiramo Marines FC kuri uyu wa Gatandatu, hasozwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Iyi kipe yamaze kwegukana shampiyona nyuma yo gutsindira Kirehe FC iwayo ibitego 4-0 mu cyumweru gishize, izashyikirizwa igikombe cya cyenda cya shampiyona kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’umukino izakiramo Marines FC kuri Stade Amahoro guhera saa 15:00.

Rayon Sports yasabye ko uyu mukino wabera i Remera kugira ngo abafana bayo batari bake mu gihugu, bazaze kwishimira umusaruro imaze kugeraho muri uyu mwaka w’imikino.

IGIHE yumvise ko iyi kipe yateguye umutambagiro mbere y’uyu mukino izahererwamo igikombe, aho abakinnyi bazajya ku kibuga batembera mu modoka ifunguye, ibafasha kugenda bapepera abafana bayihebeye.

Abakinnyi ba Rayon Sports bazahaguruka kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa Saba (13:00) bari mu bus ya Tembera u Rwanda, bagende bapepera abafana mu muhanda ubwo bazaba bagiye gukina na Marines.

Rayon Sports yari yasabye ko yazakorera ibirori byo kwishimira igikombe muri Expo Ground i Gikondo, ariko ntabwo byakunze ko ihabona mu gihe akanama gashinzwe gutegura umuhango wo kwishimira igikombe gakomeje gushaka ibindi bisubizo.

Uretse umukino uzahuza Rayon Sports na Marines, hazaba n’indi mikino isoza shampiyona, aho itegerejwe na benshi ari uzahuza Bugesera FC na Kirehe FC ndetse n’uzahuza Mukura Victory Sports na Gicumbi FC i Huye.

Gicumbi FC ya 14 n’amanota 30 irasabwa inota rimwe cyangwa kudatsindwa ibitego byinshi mu gihe Kirehe FC ya 15 bahanganiye kuguma mu cyiciro cya mbere yo izaba isabwa gutsinda byinshi ariko Gicumbi FC igatsindwa.

Uko amakipe azahura kuri uyu wa Gatandatu hasozwa shampiyona

  • Mukura VS vs Gicumbi FC (Stade Huye, 15h00)
  • Espoir FC vs AS Muhanga (Rusizi, 15h00)
  • Sunrise FC vs Etincelles FC (Nyagatare, 15h00)
  • Police FC vs APR FC (Stade de Kigali, 15h30)
  • Amagaju FC vs AS Kigali (Nyagisenyi, 15h00)
  • Rayon Sports FC vs Marines FC (Stade Amahoro, 15h00)
  • Bugesera FC vs Kirehe FC (Stade Kicukiro, 15h00)
  • Musanze FC vs SC Kiyovu (Stade Ubworoherane, 15h00)

Abakinnyi batemerewe gukina iyi mikino

  1. Rugwiro Hervé (APR FC)
  2. Uwimbabazi Jean Paul (Police FC)
  3. Ishimwe Saleh (SC Kiyovu)
  4. Biraboneye Aphrodis (Amagaju FC)
  5. Rucogoza Ilias (AS Muhanga)
  6. Ruboneza Jean Bosco (AS Muhanga)
  7. Habumuremyi Gilbert (Kirehe FC)
  8. Roo Akuffo Muhamed (Kirehe FC)
  9. Cyuzuzo Ally (Kirehe FC)
  10. Habimana Yussuf (Kirehe FC)
  11. Uwimana Guillain (Etincelles FC)
  12. Nahimana Isiaq (Etincelles FC)
  13. Ndizeye Innocent (Mukura VS & L)
  14. Mutsinzi Ange (Rayon Sports FC)
  15. Niyonkuru Sadjat (Marines FC)
  16. Mugisha Patrick (Marines FC)
  17. Hakizimana Arnaud (Sunrise FC)
Rayon Sports yakoze ibirori bidasanzwe ubwo yageraga mu matsinda ya CAF Confederation Cup mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza