Rayon Sports mu bizazane, ahandi abatoza bataka imisifurire…ibyaranze imikino umunani ya shampiyona

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 29 Ugushyingo 2017 saa 04:05
Yasuwe :
1 0

Shampiyona y’u Rwanda “Azam Rwanda Premier League 2017/18” igeze ku munsi wa munani, yagiye igaragaramo byinshi birimo gutungurana ku makipe amwe, benshi mu batoza bagaragaza kwinubira imisifurire no kwibwa nkana naho Rayon Sports ifite igikombe giheruka iba isibaniro ry’ibizazane.

Nyuma y’imikino umunani, ubu shampiyona yarasubitswe aho izongera gukinwa tariki 8 Ukuboza 2017 kubera ko Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ igiye kwitabira imikino ya CECAFA izabera muri Kenya kuva tariki 3 kugera 17 Ukuboza 2017 naho Isonga FC yitabiriye irushanwa rihuza amakipe yigisha umupira w’amaguru muri Afurika n’andi atumirwa yo hanze yayo rizabera Abidjan muri Côte d’Ivoire kuva tariki 30 Ugushyingo kugeza ku wa 6 Ukuboza 2017.

Umuvugizi wa Ferwafa, Ruboneza Prosper, yatangarije IGIHE ati “ Hari amakipe afite abakinnyi mu Mavubi, hari abandi bakinnyi bahoze ari aba Isonga FC iza kubatanga ariko ifite ubutumire bwo kuzitabira amarushanwa muri Côte d’Ivoire none ubu yabaye ibisubije ijyana nabo. Twarebye kuba twasubika imikino y’amakipe afite ibi bibazo gusa ariko tubona ni menshi duhitamo gusubika shampiyona yose.”

Shampiyona ihagaze AS Kigali iri ku mwanya wa mbere n’amanota 16, ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite amanota 15 inganya na APR FC ya gagatu, Police FC ikagira 12 mu gihe Mukura VS ari iya gatanu n’amanota 11.

Bimwe mu byaranze iyi shampiyona kuva yatangira harimo kwitwara nabi kw’amakipe yari yigaragaje umwaka ushize ndetse afitiwe icyizere cyo gukomerezaho, abakinnyi baguzwe akayabo bakomeje guhombera amakipe, ibibazo uruhuri muri Rayon Sports, amarira ku batoza bivovotera kwibwa ku mikino n’ibindi.

Miliyoni AS Kigali yashoye igura abakinnyi zagendeye ukuri?

Mbere y’uko shampiyona 2017/18 itangira, AS Kigali ni imwe mu makipe yagaragaye ku isoko ryo kugura abakinnyi aho yakoresheje asaga miliyoni 71 Frw.

Kugeza ubu ni yo iyoboye urutonde, mu mikino umunani yatsinzemo itanu, inganya umwe itsindwa ibiri harimo uwa APR FC na Espoir FC. Mu bakinnyi yaguze harimo abakomeje kuyifasha cyane by’umwihariko rutahizamu w’Umurundi, Ndarusanze Jean Claude umaze kuyitsindira ibitego bitandatu mu mikino umunani akaba ari nawe umaze gutsinda byinshi mu Rwanda.

Iyi kipe yagize ibyago ivunikisha Savio Nshuti Dominique wagize ikibazo cy’urutugu gishobora kuzatuma amara igihe kinini hanze y’ikibuga akaba ariwe wahenze uyu mwaka kuko yaguzwe asaga miliyoni 16, agahabwa inzu n’imodoka kugira ngo ave muri Rayon Sports akaba yari yitezweho kuba ‘nk’umutima’ wa AS Kigali.

Abandi bakinnyi nka rutahizamu w’Umugande waje bivugwa ko areba mu izamu ibitego bikijyanamo, Kalanda Frank, ntarigaragaza nk’umukinnyi ukomeye kimwe na Jimmy Mbaraga gusa abandi nka Niyonzima Ally, we yagumye ku rwego rwiza yariho agikinira Mukura VS rwanatumaga arwanirwa n’amakipe akomeye nka Rayon Sports.

Ntawahamya ko miliyoni zirenga 71 Frw zagendeye ukuri, bizagaragara umwaka urangiye yegukanye kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda nk’uko ariyo ntego.

Ibizazane muri Rayon Sports

Iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka yahawe n’umutoza, Masoudi Djuma, kuri ubu ihagaze ku mwanya wa 11 n’amanota umunani mu mikino itanu imaze gukina, yatsinze ibiri, inganya ibiri itsindwa umwe.

Rayon Sports itarabashije gukomezanya n’abari abatoza bayo umwaka ushize, yari yazanye Olivier Karekezi, Ndikumana Hamad Katauti na Nkunzingoma Ramadhan nk’abatoza, igura abakinnyi batandukanye barimo na rutahizamu Ismaila Diarra yari igaruye imukuye muri DCMP.

Ibyago bya mbere yagize ni uko uyu rutahizamu atabashije kubona ibyangombwa bimwemerera gukina mu Rwanda kuri ubu akaba ahemberwa gukora imyitozo kuzageza muri Mutarama 2018.

Ibi byiyongereyeho ku kuvunikisha igihe kirekire umwe mu bakinnyi bari baje bitezweho byinshi, Habimana Yussuf, yakuye muri Mukura VS ndetse no gusubira inyuma gukomeye kwa Bimenyimana Bonfils Caleb wafatwaga nk’umusimbura wa Nshuti Savio Dominique.

Nubwo mu minsi ya mbere umusaruro utari mwiza mu kibuga nk’uko byagenze umwaka ushize kuri iyi kipe, abafana bari bagifite icyizere ko mu gihe abatoza bazaba bamaze kumenyerana n’abakinnyi bazongera bakabona ibyishimo.

Ibyago kuri iyi kipe byakomeje kuba inzitane ubwo umuzamu wayo Evariste Mutuyimana yitabaga Imana mu ntangiriro za Nzeri, naho mu rukerera rwo kuwa 14 Ugushyingo 2017 abakunzi bayo n’igihugu muri rusange, bumva inkuru mbi y’urupfu rutunguranye rw’umutoza wayo wungirije, Ndikumana Hamad Katauti hadaciye amasaha, umutoza mukuru, Olivier Karekezi atabwa muri yombi, byatumye imikino yayo isubikwa ndetse ubu n’abakinnyi baratashye bari mu biruhuko.

Bugesera FC, Musanze FC na Espoir FC zatengushye abafana

Shampiyona y’umwaka ushize yagaragaje urwego rwiza rw’amakipe yo mu Turere by’umwihariko Bugesera, Musanze na Rusizi aho n’amakipe akomeye atabashaga kwikura.

Aya makipe yasoje ahagaze neza, Bugesera FC ari iya gatanu, Musanze FC ari iya gatandatu naho Espoir FC ari iya munani ariko inagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Rayon Sports.

Uyu mwaka aya makipe yose yatengushye abafana bayo bari bizeye ko azasubiramo ibyo yakoze cyangwa bikaba byiza kurushaho kuko kugeza ubu, ariko Espoir FC ni iya nyuma ku rutonde n’amanota arindwi mu mikino umunani, yatsinze umwe, inganya ine itsindwa itatu yinjiza ibitego bitanu yinjizwa icyenda muri rusange.

Bugesera FC yo yabanje kubamo ibibazo byo gutakaza bamwe mu bakinnyi bari ngenderwaho nka kapiteni Nzabanita David na Iradukunda Bertrand bagiye muri Police FC, umunyezamu Olivier Kwizera wagiye gukina muri Afurika y’Epfo, itandukana n’umutoza Nkanyankore Gilbert izana Bizimungu Ally nawe utaramaze kabiri asimbuzwa Nshimiyimana Maurice bita Maso.

Nyuma y’imikino umunani, Bugesera FC iri ku mwanya wa 10 n’amanota icyenda. Yabashije gutsinda ibiri, inganya itatu itsindwa itatu yinjiza ibitego bine yinjizwa umunani naho Musanze FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota umunani mu mikino irindwi yatsinze ibiri, inganya ibiri itsindwa itatu.

Amarira ku batoza…

Iminsi umunani ya shampiyona imaze gukinwa yaranzwe no kwivovota kw’abatoza binubira imisifurire mibi. Ku ikubitiro Nshimiyimana Eric wa AS Kigali yikomye abasifuzi ku munsi wa mbere anganya na Rayon Sports igitego 1-1 avuga ko yibwe.

Hadaciye kabiri ku mukino w’umunsi wa gatatu atsinzwe na APR FC 2-1 mu gahinda kenshi agira ati “Kuri njyewe igitego cya kabiri nibaza ko n’umwana utazi umupira yari gusifura kurarira. Sinjya nkunda gucira imanza umusifuzi mbanza kureba uko yarahagaze ariko hariya yabirebaga neza.”

Mu bandi batoza bagaragaje ikibazo cy’imisifurire mibi harimo Muhire Hassan wa Miroplast FC nyuma yo kunganya na Police FC igitego 1-1 ku munsi wa gatanu wa shampiyona ariko ku munsi wa gatandatu ku mukino wari wahuje Miroplast FC na Mukura VS i Huye zikanganya ibitego 2-2, abafana ba Mukura VS nibo binubiye imisifurire mibi ndetse bashaka gukubita abasifuzi Polisi iratabara.

Ifungwa rya Olivier Karekezi n'urupfu rwa Katauti byashegeshe Rayon Sports
Kapiteni Nzabanita David (imbere) na Kwizera Olivier (wa kabiri) bari mu bakinnyi bakomeye bari bafashije Bugesera FC batakiyirimo
Rutahizamu wa Rayon Sports, Ismaila Diarra, utaremererwa gukina ni kimwe mu byashegeshe iyi kipe
Nshuti Savio Dominique wari witezweho kuba inkingi ya mwamba muri AS Kigali, urutugu rwamubujije kongera gukina
Umusifuzi Ambroise Hakizimana (ubanza iburyo) yafatiwe ibihano na Ferwafa kubera gusifura nabi umukino wa APR FC na AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza