Nyuma y’imikino umunani imaze gukinwa, shampiyona iyobowe na Rayon Sports ifite amanota 22, ikurikiwe na APR FC iheruka gutsinda ibirarane byayo byombi, ikaba irushwa amanota abiri gusa n’iya mbere.
Ku munsi wa cyenda Rayon Sports niyo ifite akazi gakomeye ko kwikura kuri Stade ya Huye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukuboza aho igomba gusura Mukura VS idahagaze neza ariko isanzwe igora amakipe akomeye by’umwihariko iyo iri ku kibuga cyayo n’ubwo imaze igihe kinini idatsinda Rayon Sports.
Mu mikino 15 iheruka guhuza aya makipe Rayon Sports yatsinze 10, anganya ine mu gihe Mukura VS iheruka kuyibonaho amanota atatu tariki 24 Ukwakira 2012 ubwo yayitsindaga ibitego 2-1.
Undi mukino ukomeye cyane mu mpera z’iki Cyumweru ni uzahuza Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 10 n’amanota 11 izaba yakiriye APR FC ishaka gukomeza kotsa igitutu Rayon Sports zihanganiye umwanya wa mbere.
Kiyovu Sports yagiye iba insina ngufi imbere ya APR FC mu gihe gishize kuko imibare igaragaza ko iheruka kuyikuraho nibura inota rimwe mu myaka umunani ishize mu mukino wabaye tariki 11 Gicurasi 2008 warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Imikino yose iteganyijwe ku munsi wa cyenda wa shampiyona
Kuwa Gatanu tariki 16 Ukuboza
Mukura VS vs Rayon Sports FC (Stade Huye, 15.30)
Kuwa Gatandatu tariki 17 Ukuboza
AS Kigali vs Kirehe FC (Stade ya Kigali, 15.30)
Espoir FC vs Pépinière FC (Stade ya Rusizi, 15.30)
Police FC vs Etincelles FC (Stade ya Kicukiro, 15.30)
Gicumbi FC vs Bugesera FC (Stade ya Mumena, 13.00)
Ku Cyumweru, tariki 18 Ukuboza
SC Kiyovu vs APR FC (Stade ya Kigali, 15.30)
Musanze FC vs Marines FC (Stade ya Nyakinama,15.30)
Sunrise FC vs Amagaju FC (Stade ya Kicukiro, 15.30)


TANGA IGITEKEREZO