Rayon Sports na APR FC zigiye guhurira mu mukino wa “Super Cup” hanze ya Kigali

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 22 Kanama 2017 saa 11:07
Yasuwe :
0 0

Mbere y’uko shampiyona ya 2017-2018 itangira, Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize na APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro zizahurira mu mukino wa “Super Cup” uzabera hanze ya Kigali.

Nk’uko ari umuco mu bindi bihugu aho buri mwaka mbere y’uko shampiyona itangira, habanza kuba umukino uhuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye icy’igihugu, mu Rwanda naho bigiye kuba umuco uyu mukino ujye utegurwa buri mwaka nk’uko Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (Ferwafa), Ruboneza Prosper, yabitangarije IGIHE.

Yahamije ko Ferwafa irimo gutegura umukino wa Super Cup uzaba mbere gato y’uko shampiyona itangira.

Yagize ati “Umukino wa Super Cup urimo urategurwa. Ni mu rwego rwo kugenda dushyira ku murongo ibintu byose, twifuje ko uyu mukino wabaho kandi ukazahoraho ukajya uba buri gihe mbere y’icyumweru kimwe y’uko shampiyona itangira kandi n’ahandi mu bihugu bifite ruhago nk’umuco birakorwa.”

Yakomeje agira ati “Twifuje ko uyu mukino utabera muri Kigali kuko dufite abakunzi b’umupira mu bice bitandukanye nta mpamvu y’uko ibikorwa byose byajya bibera i Kigali. Dufite amasitade atandukanye kandi afite ubushobozi bwo kwakira iyi mikino ikomeye kuko yanakiriye CHAN. Kugeza ubu haratekerezwa Rubavu na Huye ariko abenshi bashyigikiye Rubavu, ubwo hazafawa icyemezo.”

Ntabwo umunsi uyu mukino uzaberaho uremezwa bidasubirwaho ariko ushobora kuba tariki 23 Nzeri mbere y’icyumweru kimwe kigira ngo shampiyona itangire nk’uko umuterankunga AZAM TV yabyifuje.

Rayon Sports na APR FC zizaba zimaze icyumweru kimwe zihuriye mu irushanwa ry’Agaciro rizaba kuva tariki 9 Nzeri kugera kuri 16. Biteganyijwe ko umukino wazo wa mbere wa shampiyona zizahura kuwa 30 Ukuboza 2017.

Umukino wa Rayon Sports na APR FC ukurura abafana benshi kuri stade

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza