Rayon Sports vs Musanze FC: Ibivugwa mu makipe yombi mbere y’umukino

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Gicurasi 2019 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports irakira Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona uza kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu guhera saa 15:30. Uyu mukino uvuze byinshi ku gikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, aho Gikundiro niramuka iwutsinze bituma isiga APR FC ya kabiri amanota ane mu gihe iramutse inganyije cyangwa igatsindwa byakongerera amahirwe ikipe y’ingabo z’igihugu.

Ni byinshi bivugwa mbere y’uyu mukino Rayon Sports yari yasabye ko wajyanwa kuri Stade Amahoro i Remera ukanashyirwa saa 18:00 ariko ikaza gusubizwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ko iyi Stade itazaboneka ndetse umukino uzaguma saa 15:30 kuri Stade ya Kigali.

Hari kandi n’ibikunze kuranga imikino ya nyuma ya shampiyona mu Rwanda, aho havugwa kugura imikino no gutegera abakinnyi amafaranga y’umurengera kugira ngo batsinde imikino runaka. Amakuru atandukanye yavugaga ko abakinnyi ba Musanze FC bemerewe amafaranga asaga ibihumbi 300 Frw kugira ngo batsinde Rayon Sports ndetse abakwirakwizaga izi nkuru bakavuga ko yaba azatangwa na APR FC.

Rayon Sports irakira uyu mukino yagaruye abakinnyi bayo barimo Rutanga Eric na Michael Sarpong batakinnye umukino w’Amagaju kubera amakarita atatu y’umuhondo mu gihe Niyonzima Olivier ‘Sefu’ atarakira neza nyuma yo guterwa umupira ku mutwe akagira isereri ndetse akaba yaratangiye imyitozo ku wa Gatatu. Tuyishimire Eric ‘Congolais’ amaze iminsi arwaye ndetse na we ashobora kutagaragara kuri uyu mukino.

Ku ruhande rwa Musanze FC, iraza kuba igendera ku munyezamu umwe, Shema Innocent, ni nyuma y’uko umunyezamu wa mbere Ndayisaba Olivier yavunitse ndetse kuri ubu akaba ari mu nzira zo kubagwa mu gihe Nzarora Marcel iyi kipe yaguze muri Mutarama atabonye ibyangombwa byo kuyikinira.

Kayigamba Jean Paul wavunitse ubwo yakoraga impanuka ndetse na Nduwayo Valerie ufite amakarita atatu y’umuhondo ntabwo bagaragara muri uyu mukino mu gihe kapiteni wa Musanze FC, Hakizimana François, yamaze kugaruka nyuma yo kugira ikibazo cy’urutugu yari yagwiriye.

Ubuyobozi bwa Musanze FC n’umutoza wayo Ruremesha Emmanuel bahakanye bivuye inyuma amakuru avugwa ko abakinnyi b’iyi kipe bemerewe agahimbazamusyi gahanitse kugira ngo bitware neza muri uyu mukino wo kuri uyu wa Gatanu.

Umuyobozi wa Musanze FC, Tuyishime Placide, avuga ko ayo makuru ari ibihuha kuko n’ababivuga uwababaza ibimenyetso batabyerekana.

Ati” Ibyo ni ibihuha kuko na bo nta bimenyetso bakwerekana. Mbere yo gutangaza ibintu nk’ibyo bakabanje kubaza ubuyobozi aho gutangaza amakuru y’ibihuha. Nabonye na Minisitiri abivugaho. Nta gahimbazamusyi kadasanzwe twemereye abakinnyi kuko ntacyo duharanira kidasanzwe.”

IGIHE yumvise ko mu nama yahuje abatoza n’abakinnyi nimugoroba, umutoza Ruremesha yabwiye abakinnyi ko ibivugwa ko hari ibyo bemerewe bidasanzwe kuri uyu mukino atari byo, nta cyahindutse mu byo basanzwe bemererwa n’ikipe.

Umukino umwe Musanze FC yatsinzemo Rayon Sports guhera mu 2010, ni uwabaye ku wa 17 Nyakanga 2016 ubwo Rayon Sports yari yaramaze gutakaza igikombe cya shampiyona yatsindwaga na Musanze FC yari ikeneye amanota ngo itamanuka, urangira ari ibitego 2-0.

Gahunda y’umunsi wa 28 wa shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019

  • Rayon Sports FC vs Musanze FC (Stade de Kigali, 15h30)


Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2019

  • AS Muhanga vs APR FC (Stade Muhanga, 15h30)
  • Mukura VS vs Marines FC (Stade Huye, 15h30)
  • Espoir FC vs AS Kigali (Rusizi Stadium, 15h30)
  • Sunrise FC vs Kirehe FC (Nyagatare, 15h30)

Ku Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2019

  • Amagaju FC vs Bugesera FC (Nyagisenyi, 15h30)
  • Etincelles FC vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15h30)
  • Police FC vs SC Kiyovu (Stade Kicukiro, 15h30)

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 28 wa shampiyona

  1. Ngendahimana Eric (Police FC)
  2. Serumogo Ali (SC Kiyovu)
  3. Nduwayo Valeur (Musanze FC)
  4. Tuyisenge Niyonkuru Vivien (Sunrise FC)
  5. Senzira Mansour (Espoir FC)
  6. Dusenge Bernard (Espoir FC)
  7. Ngandu Omar (AS Kigali)
  8. Harerimana Rachid Leon (AS Kigali)
  9. Ahishakiye Herithier (Marines FC)
  10. Ngabo Mucyo Fred (Etincelles FC)
  11. Rucogoza Djihad (Bugesera FC)
Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports, Mazimpaka André, arongera guhura na Musanze FC yakiniraga mu mwaka ushize w'imikino
Ruremesha yabwiye abakinnyi ko nta kidasanzwe bemerewe kuri uyu mukino
Rayon Sports yatsindiye Musanze FC iwayo ibitego 2-1 mu mikino ibanza
Ndayisaba Olivier yaravunitse, Musanze FC isigarana umunyezamu umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza