Rayon Sports yagabiwe akabari n’icyokezo

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Ukwakira 2017 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Kuva kuwa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2017, Rayon Sports ifite akabari n’icyokezo yahawe n’uruganda rwa Skol mu Nzove hafi y’ikibuga cy’imyitozo nacyo rwayubakiye, ruranateganya kuyubakira ‘Guest house’.

Iyi kipe yashyikirijwe akabari n’icyokezo kuwa Gatanu nimugoroba nyuma y’imyitozo ya mbere ku kibuga cyiza cy’ubwatsi yahawe mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge.

Mu birori byahuje abakinnyi, abayobozi n’abakunzi ba Rayon Sports bari bagiye kuyishyigikira, Umuyobozi mukuru wa Skol, Ivan Wulffaert, yafashe ijambo ashimira ikipe n’ubufatanye bagirana, ababwira ko ikibuga ari icyayo kandi igomba kugifata neza kikazatanga umusaruro.

Yakomeje avuga ko uretse guha iyi kipe iki kibuga cyatwaye miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, yanayongereyeho akabari kubatse hafi yacyo ndetse n’ibikorerwamo byose birimo n’icyokezo.

Ivan Wulffaert yahise abaza umutoza Olivier Karekezi uko yabonye ikibuga nyuma yo kugikoreraho imyitozo bwa mbere, amusubiza ko bacyishimiye kandi kizabafasha cyane.

Yakomeje avuga ko mu minsi ishize bagize ikibazo cy’amazi yarekagamo ariko muri iki cyumweru bagomba gushyiramo amatiyo agikamura n’akizanamano amazi igihe biri ngombwa.

Abafana ba Rayon Sports bahundagaje amashyi ku muyobozi w’uruganda rwa Skol, ahita agira ati “N’aka kabiri ni akanyu. Ubuyobozi buzashyireho uburyo byajya bibyazwa umusaruro kugira ngo byunganire ikipe.”

Uretse ako kabari, Skol yatangaje ko izanubakira Rayon Sports inzu ishobora kwakira abakinnyi mu gihe bari mu mwiherero, nayo ikazubakwa mu Nzove.

Biteganyijwe ko iyo nzu ishobora no kujya ikoresha mu bikorwa bibyara amafaranga nko gucumbikira abantu, byose bikaba bikubiye mu masezerano mashya y’imyaka itanu y’ubufatanye basinyanye.

Ibyo bikorwa byitezwe ko bizafasha Rayon Sports guhindura imibereho, dore ko ubundi yagiye irangwa n’ibibazo by’amikoro mu myaka yashize ariko ubu ikaba ari imwe mu makipe afite abaterankunga benshi kandi bayiha agatubutse.

Umuyobozi mukuru wa SKOL, Ivan Wulffaert aha Rayon Sports akabari
Aka niko kabari kagahawe Rayon Sports kujya kayibyarira inyungu
Akabari kari hejuru y'ikibuga cy'imyitozo
Hadji Mudaheranwa Yussuf ari kumwe n'Umuyobozi wa Rayon Sports, Gacinya Chance Dennis
Ngarambe Charles wahoze ayobora Inama y'Ubutegetsi ya Rayon Sports
Abafana bishimiye inkunga yatewe Rayon Sports
Abakinnyi ba Rayon Sports basangiye n'abayobozi n'abafana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza