Rayon Sports yageze i Kigali igenda mu ikamyo ijya mu birori bidasanzwe i Nyamirambo (amafoto & Video)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 20 Mata 2018 saa 07:28
Yasuwe :
4 0

Nyuma yo kwandika amateka ikagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup isezereye Costa do Sol, Rayon Sports yagarutse i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu yakirwa n’abafana benshi cyane bari banayiteguriye ibirori bidasanzwe muri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nubwo Rayon Sports yatsindiwe i Maputo muri Mozambique ku wa Gatatu, ibitego 2-0, intego yayo nyamukuru yayigezeho yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup kubera ibitego 3-0 yari yatsindiye mu mukino ubanza, biba 3-2 mu mikino yombi.

Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ahagana saa saba z’ijoro, yasanganijwe ibyishimo byinshi n’abafana bari baje kuyakira bambika abakinnyi n’abatoza imidali babaha n’indabo nyuma burira ikamyo yari yateguwe bagenda bishimana n’abafana benshi cyane bari ku muhanda hirya no hino babategereje.

Kuva i Kanombe kugera i Nyamirambo kuri Stade ahari hateguwe ibirori, imodoka y’ikipe yari ishagawe n’izindi nyinshi z’abafana ndetse na moto nyinshi cyane zavuzaga amahoni umuhanda wose.

Mu ijambo Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame yavuze ko ibyo we na bagenzi be bakoze ari ishema kuri Rayon Sports yose kandi biteguye gukomerezaho nibura bakagera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.

Yagize ati "Turishimye, turashimira abafana muri batubaye hafi muri Mozambique n’aba hano mu rugo mwaraye ijoro mukaza kwishimana natwe. Ibi byose twabikoze ku bwanyu kandi ntibirangiye kuko intego ni ukuva mu matsinda tukajya muri 1/4 byanze bikunze."

Mu yandi magambo abakinnyi bavuze, ayashimishije abafana cyane harimo irya Rutanga Eric waje muri iyi kipe avuye muri APR FC yagize ati "Kuva natangira gukina umupira ni ubwa mbere mbonye ibyishimo bingana gutya. Ikipe ni iyi."

Bongeye guha amashyi menshi myugariro Usengimana Faustin ufite amateka yo kuba yaratwaranye igikombe cya Shampiyona na Gomes Da Rosa mu 2013 nyuma akajya muri APR FC mbere y’uko agaruka muri Rayon Sports.

Mu ijambo yabwiye abafana yagize ati "Ndashimira cyane abakunzi ba Rayon Sports kandi mboneraho umwanya wo kubasaba imbabazi kuko nari narayobye."

Mu bandi bavuze harimo Perezida wa Komite Olempike, Amb. Munyabagisha Valens wabanje gusaba abafana bari benshi cyane banasazwe n’ibyishimo, guceceka akanya gato maze mu ndangururamajwi bakina ijwi rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame asuhuza aba-Rayon ubwo yiyamamarizaga i Nyanza mu 2017.

Munyabagisha yakomeje ashimira iyi kipe ku ishema yahesheje igihugu igahindura amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko ifunguriye amaso izindi ko kugera no kure bishoboka.

Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, we yashimiye cyane Abanyarwanda baba muri Mozambique ku buryo budasanzwe bakiriyemo iyi kipe kuva ihageze kugera ku mukino nyir’izina ndetse bakanayiherekeza itashye.

Yasabye abakinnyi kutirara bagakomeza kwitanga cyane by’umwihariko mu matsinda bagiye gukina kuko bizatuma nabo bimurika mu mahanga bakabona amakipe akomeye anashimira byihariye umutoza Ivan Minnaert wakoze ibyo benshi bafataga nk’ibidashoboka.

Ibirori byarangiye saa 4h45 za mu gitondo kugira ngo abazinduka mu kazi bajye kwitegura n’abakinnyi bajye kuruhuka kuko banafite umukino utoroshye wa Shampiyona na Kiyovu Sports kuri iki Cyumweru.

Tombola y’uko amakipe azahurira mu matsinda y’iri rushanwa iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mata 2018 i Cairo mu Misiri. Amakipe yamaze gushyirwa mu dukangara tune bitewe n’urwego amashampiyona akinamo ariho.

Agakangara ka mbere karimo, USM Alger (Algeria), Al-Hilal (Sudan), AS Vita Club (DR Congo) na Enyimba (Nigeria). Aka kabiri karimo ASEC Mimosas (Cote d’Ivoire), Young Africans (Tanzania) na CARA Brazzaville (Congo Brazaville).

Aka gatatu karimo Williamsville AC (Côte d’Ivoire), Al-Masry (Misiri), Aduana Stars (Ghana) na Gor Mahia (Kenya) mu gihe aka nyuma karimo Djoliba (Mali), Raja Casablanca (Maroc), RS Berkane (Maroc), UD Songo (Mozambique) na Rayon Sports (Rwanda).

Myugariro Faustin Usengimana ageze i Kigali
Rutahizamu Ismaila Diarra wafatanyije na bagenzi be kugera mu matsinda ya CAF
Abafana bakiranye ibyishimo Rayon Sports ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Imodoka yateguriwe gutwara abakinnyi bakagenda basuhuza abafana
Umutoza wa Rayon Sports, Ivan Jacky Minnaert akigera i Kigali
Rayon Sports yageze i Kigali isanga yateguriwe ikamyo yo kugendamo
Kuva ku kibuga cy'indege kugera i Nyamirambo ibyishimo byari byinshi ku bafana
Abamotari bari babukereye
Umufana yazanye igare rye mu gufana ikipe
Abafana imbaga ntibaryamye bajya mu birori byo kwakira ikipe yabo
Umutoza wa Rayon Sports, Ivan Jacky Minnaert yiteye ibendera

Andi mafoto: Rayon Sports yageze i Kigali yakirwa bidasanzwe

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza