Rayon Sports yageze i Kigali yakirwa bidasanzwe (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 22 Gashyantare 2018 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gusezerera Lydia Ludic Burundi Académic FC (LLB) muri CAF Champions League, Rayon Sports yagarutse i Kigali yakirwa mu buryo bwihariye n’ibihumbi by’abafana bari bafite umurindi udasanzwe.

Rayon Sports yatsinze igitego 1-0 i Burundi, isezerera Lydia Ludic ku giteranyo cya 2-1, yakatishije itike yo kwerekeza mu ijonjora rya nyuma aho izahura na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo tariki 10 Werurwe 2018 umukino ubanza ukazabera kuri Stade Amahoro.

Iyi kipe yagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Kane igera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe saa 18h00 aho yasanze imbaga y’abafana bayitegereje, baranayiherekeza kugera muri Stade Nto i Remera aho abatoza n’abakinnyi bafashe umwanya babaganiriza uko urugendo rwagenze.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne.

Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame yavuze ko ibyishimo by’aba-Rayon bigomba gukomeza ku Cyumweru batsinda APR FC mu mukino wa Shampiyona nyuma akaba aribwo bazatekereza kuri Mamelodi Sundowns.

Yagize ati “Ibyo tubonye byaturenze, abafana bishimye kandi baje kutwakira ari benshi. Tugiye guhita dukomeza imyitozo. Icyo badusabye twacyumvise ni uko ibirori byakomeza ku Cyumweru kandi natwe nicyo dushaka. Ntiyakongera (APR FC) kudutsinda.”

Kwizera Pierrot wari Kapiteni wa Rayon Sports mu Burundi we yavuze ko yishimiye kuba baritwaye neza bagakora icyari cyabajyanye.

Yagize ati “Sinzi icyo navuga ariko ndishimye cyane. Nta na rimwe abakunzi ba Rayon Sports bigeze badutererana kandi natwe dukina dushaka kubashimisha. Ku giti cyanjye ndashimira cyane kapiteni wanjye Bakame n’umutoza banampesheje icyubahiro mu rugo ngakina nambaye igitambaro, bituma abafana b’iwacu babona ko no mu Rwanda ndi umukinnyi ufite agaciro.”

Mbere yo guhaguruka i Burundi, abakinnyi n’abatoza Rayon Sports babanje gusura umubyeyi wa Ndikumana Hamad Katauti wahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports akitaba Imana mu mpera z’umwaka ushize ari umutoza wayo wungirije.

Karekezi Olivier yavuze ko mu butumwa uyu mubyeyi yabahaye ariko uko nawe akunda Rayon Sports nk’ikipe umwana we yakiniye ikanamubera nk’umuryango, abasezeranya ko azabahoza ku mutima nabo bamubwira ko bazakomeza kuba aho Katauti yakabaye ari.

Nyuma y’ibirori byo gusangira n’abafana bikomereza ku Kicukiro, abakinnyi ba Rayon Sports baratangira imyitozo mu Nzove kuri uyu wa Gatanu saa 15h30 bitegura umukino wa Shampiyona bafitanye na APR FC kuri Stade Amahoro.

Abakinnyi ba Rayon Sports bakigera ku Kibuga cy'Indege bakiranwe ubwuzu
Umutoza wa Rayon Sports, Karekezi Olivier yakirijwe indabo n'abafana ba Gikundiro akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Abafana ba Rayon Sports bagiye gutega ikipe ari benshi
Karekezi Olivier aganira n'itangazamakuru
Hussein Tshabalala warokoye Rayon Sports mu Burundi na bagenzi bakiriwe nk'intwari i Kigali
Abafana ba Rayon Sports bakiriye abakinnyi b'ikipe baririmba indirimbo yayo
Akanyamuneza kari kose ku bafana ba Rayon Sports
Rayon Sports yageze i Kigali yakirwa bidasanzwe n'abafana biganjemo abamotari
Umuhanda uva ku Kibuga cy'Indege werekeza kuri Stade Nto i Remera, umuhanda wari wuzuye abafana
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne yitabiriye umuhango wo kwakira Rayon Sports
Umuyobozi wa Rayon Sports, Muvunyi Paul (hagati) na Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne ubwo bakiraga Rayon Sports yakuye intsinzi kuri LLB Academic
Uhereye ibumoso: Rutanga Eric (afata ifoto), Mugabo Gabriel, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin na Nahimana Shassir bafashije Rayon Sports gusezerera Lydia Ludic y'i Burundi
Muhire Kevin na Nahimana Shassir bitwaye neza ku mukino wabereye i Bujumbura
Rayon Sports yakiriwe n'abafana benshi binjiye muri Petit Stade bishyuye amafaranga 500 y'u Rwanda
Abakinnyi n'abatoza ba Rayon Sports basuye umubyeyi wa Katauti mbere yo kuva mu Mujyi wa Bujumbura

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza