Rayon Sports yasezereye Musanze mu gikombe cy’Amahoro

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 14 Gicurasi 2017 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje muri ¼ cy’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Musanze FC iyitsinze ibitego 5-4 mu mikino yombi.

Mu mukino wo kwishyura wahuje aya makipe yombi kuri iki Cyumweru, tariki 14 Gicurasi 2017 kuri Stade Amahoro, warangiye aya makipe aguye miswi ku bitego 3-3, ariko Rayon Sports ikomeza kubera ibitego 2-1 yari yatsindiye I Musanze mu mukino ubanza.

Ku munota wa gatandatu gusa yari ihagije kugira ngo Rayon Sports ifungure amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kwizera Pierrot ku mupira wazamukanywe na Nsengiyumva Mustapha yihuta cyane ahereza Mugheni Fabrice uyu nawe ahereza Pierrot afungura amazamu.

Musanze FC yakomeje kugorwa n’impande zihuta za Rayon Sports za Savio Nshuti Dominique ibumoso na Nova Bayama iburyo, bituma amakosa yiyongera cyane kuri ba myugariro.

Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 18 n’ubundi cya Kwizera Pierrot wari uhawe umupira na Nsengiyumva Mustapha, umusore umaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Gikundiro bitewe n’uko yitwara neza uko ahawe amahirwe.

Nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 byasangaga ibindi ibindi 2-1 yatsinzwe mu mukino ubanza, Musanze FC yasabwaga nibura gutsinda ibitego bitatu kugira ngo yizere ko yabona itike ya ¼ muri iri rushanwa ibikesha ibitego byinshi byo hanze.

Umutoza wa Musanze FC yakoze impinduka ku munota wa 32 akuramo Segawa Mike aha umwanya Ramadhan Niyonkuru watsindiye iyi kipe igitego kimwe yaboneye i Musanze mu mukino ubanza.

Musanze FC yatangiye gukoresha imbaraga kugira ngo ibone igitego, maze ibona koruneli ebyiri na coup franc hafi y’urubuga rw’amahina rwa Rayon Sports ariko ntibyagira icyo bitanga gifatika.

Umusifuzi wa kane amaze kuzamura umunota umwe w’inyongera mbere y’uko amakipe yombi ajya mu karuhuko, Peter Otema yafashe icyemezo acenga myugariro Manzi Thierry na Nzayisenga Jean d’Amour anyura no kuri Niyonzima Olivier atsinda igitego cya mbere cya Musanze FC ndetse igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-1.

Amakipe yombi avuye kuruhuka, Rayon Sports ntiyongeye gusatira nk’uko yatangiye igice cya mbere, maze umutoza Masoudi Djuma akora impinduka akuramoNova Bayama wari wigaragaje mu minota 45 ya mbere aha umwanya myugariro Munezero Fiston ku munota wa 51.

Ibi byongereye Musanze FC imbaraga irasatira, Peter Otema na Pignol bagera imbere y’izamu cyane ariko amahirwe yo gutsinda akababana make.

Ku munota wa 62, Maombi Jean Pierre winjiye asimbuye, yatsinze igitego cya kabiri cya Musanze FC ku mupira wari uvuye kuri coup franc maze ibintu bitangira kuba bibi kuri Rayon Sports kuko yari isigaje gutsindwa igitego kimwe bikaba 4-4 mu mikino yombi, igasezererwa kubera ibitego byinshi yari kuba yinjiwe iwayo.

Masoudi yahise akora impinduka akuramo Niyonzima Olivier yinjiza Muhire Kevin kugira ngo yongere asatire, biramuhira maze ku munota wa 70 umuzamu wayo Rwabugiri Omar afatira umupira hanze y’urubuga yemerewe ahabwa akarita y’umuhondo umusifuzi atanga na coup franc yinjijwe neza na Pierrot wahise atsinda igitego cya gatatu.

Musanze FC nayo yahise ikanguka yongera gushakisha igitego cya gatatu iza no kukibona ku munota wa 87 gitsinzwe na Pignol nyuma yo guhabwa umupira na Peter Otema wari wazonze cyane ikipe yahoze akinamo.

Mu minota irindwi umusifuzi yongeyeho, Musanze FC yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kane cyagombaga gusezerera Rayon Sports ku mupira wazamukanywe na Uwihoreye ariko awuteye uca hanze gato y’izamu.

Rayon Sports ifite iki gikombe cy’umwaka ushize yatwaye itsinze APR FC igitego 1-0, muri ¼ izakina na Police FC yabonye itike isezereye Gicumbi FC.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports:

Ndayishimiye Eric Bakame (kapiteni), Nzayisenga Jean D’Amour, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Nshuti Savio Dominique, Mugheni Fabrice, Niyonzima Olivier Seif, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Tidiane Kone na Moustapha Nsengiyunva.

Musanze FC:

Rwabugiri Omar, Habyarimana Eugène, Moses Kanamugire, Habumugisha Imanizabayo, Kimenyi Jacques, Munyakazi Youssuf, Peter Otema(Kapiteni), Maombi Jean Pierre, Segawa Mike, Moitinga Mutonga Pignol na Tuyisenge Pekeyake.

Abatoza bungirije ba Rayon Sports
Rwatubyaye Abdoul (ibumoso), Lomami Frank na Rwigema Yves bari ku ntebe y'abasimbura
Abafana ba Rayon Sports bari bagiye kuyishyigikira kuri Stade Amahoro
Wari umukino warimo ishyaka ku bakinnyi b'impande zombi
Amakipe yombi yaguye miswi mu mukino wo kwishyura
Abanyamahanga nabo bari bagiye muri stade kureba uyu mukino
Niyonzima Olivier ahanganira umupira n'umukinnyi wa Musanze FC
Maombi Jean Pierre ashima Imana nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri cya Musanze FC
Masoudi ahoberana na Pierrot nyuma yo gutsinda igitego
Umuzamu wa Rayon Sports, Eric Ndayishimiye ahoberana n'umukinnyi wa Musanze FC
Abakinnyi ba Musanze FC basenga

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza