Rayon Sports yakuye intsinzi i Muhanga, Mukura ikomeza kuba insina ngufi imbere ya Police FC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Mata 2019 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda wasize Rayon Sports ikomeje kotsa igitutu APR FC ya mbere iyirusha amanota atatu nyuma yo gutsindira AS Muhanga iwayo ibitego 3-1 kuri iki Cyumweru mu gihe Mukura Victory Sports yatsindiwe mu rugo na Police FC.

Mu mukino wabereye i Muhanga, Rayon Sports yari idafite kapiteni wayo Manzi Thierry wari utemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita atatu y’umuhondo na Rutanga Eric urwaye, yihariye iminota ibanza, aho yahushije uburyo bw’ingenzi burimo umupira watewe na Manishimwe Djabel n’uwatewe na Michael Sarpong.

Jules Ulimwengu wahiriwe n’uyu mukino, yafunguye amazamu ku munota wa cyenda w’umukino. Ni igitego cyavuye ku mupira waturutse kuri Michael Sarpong wungukiye ku kudahuza neza kw’abakinnyi ba AS Muhanga barimo Ndayishimiye Dieudonné na Twagirayezu Fabien bibwiraga ko uyu rutahizamu wa Rayon Sports yaraririye.

Rutahizamu wa AS Muhanga, Bizimana Yannick yashoboraga kwishyurira iyi kipe ku munota wa 42 w’umukino, aho yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina, acenga Mutsinzi Ange na Habimana Hussein ku bw’amahirwe ya Rayon Sports, Mutsinzi wahuraga n’ikipe yavuyemo, akoraho gato umupira ujya muri koruneri.

Mbere gato y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, Manishimwe Djabel yahawe umupira mwiza uturutse mu ruhande rw’ibumoso rwa AS Muhanga rwakinagaho Himbaza Jacques, yinjira mu rubuga rw’amahina, ahindura umupira mwiza wageze kuri Ulimwengu Jules, atazuyaje, atsinda igitego cya kabiri n’ishoti rikomeye.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no guhusha uburyo bw’ibitego ku mpande zombi, aho Michael Sarpong yananiwe gutsinda ku mupira yahawe na Niyonzima Olivier ‘Sefu’.

Ikipe ya AS Muhanga yakiniraga iwayo na yo ntiyahiriwe n’amahirwe yabonye yashoboraga kubyara igitego. Uburyo bukomeye ni ubwa Bigirimana Shabani watereye ishoti mu rubuga rw’amahina umupira ukajya hanze mbere y’uko umunyezamu wa Rayon Sports, Mazimpaka André akuramo imipira ibiri ikomeye yatewe na Habimana Youssuf na Hakundukize Adolphe.

Rayon Sports yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 73 ku mupira wagaruwe n’umunyezamu Isingizwe Patrick usanga Niyonzima Olivier wahise awushyira mu izamu.

AS Muhanga yabonye igitego cy’impozamarira ku munota wa 87, gitsinzwe na Niyongira Dany wari umaze akanya gato asimbuye Bigirimana Shabani.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 3-1, igira amanota 57 ku mwanya wa kabiri, aho irushwa amanota atatu na APR FC ya mbere.

Ku munsi wa 25 wa shampiyona, Rayon Sports izakira Espoir FC tariki ya 2 Gicurasi 2019 mu gihe APR FC izakirwa na Kiyovu Sports ku wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2019.

Jules Ulimwengu ukinira Rayon Sports ubu ni we uyoboye abatsinze ibitego byinshi, aho amaze kunyeganyeza inshundura inshuro 14.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Mukura Victory Sports yongeye gutsindirwa ku kibuga cyayo na Police FC ibitego 2-1.

Kubwimana Cedrick ni we wafunguye amazamu ku ruhande rw’iyi kipe y’i Huye ku munota wa cyenda w’umukino, ariko igitego cya Songa Isaie ku munota wa 89 n’icya Muvandimwe Jean Marie Vianney mu minota y’inyongera bishimangira imyaka umunani Mukura Victory Sport imaze idatsinda Police FC muri shampiyona.

Gutsindwa uyu mukino byagabanyije amahirwe ya Mukura yo kuguma mu rugamba rwo guhatanira shampiyona y’uyu mwaka kuko irushwa amanota icyenda na APR FC ya mbere. Police FC yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 40, itambutse kuri Kiyovu Sports ifite 38.

Etincelles FC yo yari yakiriye Amagaju FC, iyatsinda igitego 1-0. Iyi kipe y’i Rubavu yagize amanota 27 ku mwanya wa 11 mu gihe Amagaju akomeje kugana habi kuko afite amanota 15 ku mwanya wa nyuma, aho arushwa amanota atanu na Kirehe FC ya 15 mu gihe hasigaye imikino itandatu ngo shampiyona irangire.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

AS Muhanga: Isingizwe Patrick, Hakundukize Adolphe (c), Ndayishimiye Dieudonné, Himbaza Jacques, Turatsinze John, Twagirayezu Fabien, Rucogoza Ilias, Ruboneka Jean Bosco, Bigirimana Shabani, Bizimana Yannick na Habimana Youssuf.

Rayon Sports: Mazimpaka André, Iradukunda Eric, Mutsinzi Ange, Irambona Eric, Habimana Hussein, Donkor Prosper Kuka, Mugheni Fabrice, Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Sefu, Ulimwengu Jules na Michael Sarpong.

Umunsi wa 24 wa Shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2019

  • Kirehe FC 1-0 Gicumbi FC
  • AS Kigali 1-0 SC Kiyovu

Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2019

  • Marines FC 1-0 Musanze FC
  • Espoir FC 1-1 Sunrise FC
  • APR FC 3-0 Bugesera FC

Ku Cyumweru, tariki ya 28 Mata 2019

  • AS Muhanga 1-3 Rayon Sports FC
  • Mukura VS 1-2 Police FC
  • Etincelles FC 1-0 Amagaju FC
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa AS Muhanga
Rutanga Eric na Manzi Thierry ntabwo bakinnye umukino w'uyu munsi
Mukansanga Salima wasifuye uyu mukino yereka abakinnyi aho batereka umupira
Isingizwe Patrick yarokoye AS Muhanga inshuro nyinshi
Manishimwe Djabel yahushije ibitego bitandukanye muri uyu mukino
Ba myugariro ba AS Muhanga ntibumvikanaga neza
Ulimwengu nyuma yo gufungura amazamu ku munota wa cyenda w'umukino
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya mbere
Ulimwengu yashimiwe cyane na Robertinho
Djabel ni we wari kapiteni wa Rayon Sports
Michael Sarpong yagize ikibazo cy'imvune mu gice cya mbere
Igitego cya kabiri cya Rayon Sports
Irambona Eric na Jules Ulimwengu bishimira igitego cya kabiri cya Rayon Sports
Mugheni Fabrice yiyunze kuri Irambona na Ulimwengu bishimira igitego
Sarpong ashimira Ulimwengu
AS Muhanga ntabwo yahiriwe n'uyu mukino n'ubwo yari ku kibuga cyayo
Sefu atsinda igitego cya gatatu cya Rayon Sports
Mugheni yateruye Sefu nyuma yo gutsinda igitego cya gatatu
Bizimana Yannick ni umwe mu bakinnyi bigaragaje ku ruhande rwa AS Muhanga
Niyongira Dany yahinduye umukino nyuma yo gusimbura
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Rayon Sports
Abafana bishimiye intsinzi
Mbarushimana Abdou utoza AS Muhanga yari yumiwe
Robertinho utoza Rayon Sports
Myugariro wa AS Muhanga Himbaza Jacques yavuye mu kibuga avunitse
Igitego cya AS Muhanga
Bizimana Yannick asubiza umupira mu rushundura mu gihe Mazimpaka André yahindukiye agasanga zanyeganyeze
Mutsinzi Ange yahuraga na AS Muhanga yamenyekaniyemo

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza