Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Nyakanga 2017 saa 06:18
Yasuwe :
1 0

Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Azam FC ibitego bine kuri bibiri mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Nyakanga 2017.

Ibirori abakunzi ba Rayon Sports bari bategereje igihe kitari gito byatangijwe n’akarasisi kabo mu muhanda berekeza ku kibuga aho bakubitaga ingoma baririmba indirimbo zitaka ubutwari iyi kipe yegukanye igikombe cya munani cya shampiyona.

Mbere y’uko umukino utangira, abafana bake batoranyijwe muri fan club bakoze imirongo ibiri abakinnyi banyuramo hagati bakomerwa amashyi ari nako abandi bari baje kureba uyu mukino aho bari bahagaze mu myanya yabo baha icyubahiro abakinnyi n’abatoza ku kazi bakoze umwaka wose.

Umukino watangiye saa 15h40 Rayon Sports igaragaza kwiharira umupira, guhanahana neza n’inyota yo gushaka igitego cyihuse ariko amahirwe ya koluneri na coup franc yabonye mu minota 10 ya mbere ntiyayabyaje umusaruro.

AZAM FC nayo yabonye uburyo bukomeye ku munota wa 14 ku ishoti ryatewe na Yahya Zayd gusa Ndayishimiye Eric Bakame abyitwaramo neza.

Nubwo AZAM FC nk’ikipe ikomeye mu Karere ka Afurika y’UBurasirazuba yanyuzagamo igasatira, Rayon Sports niyo yagerageje uburyo bwinshi ndetse biza kuyihira ku munota wa 30 Kwizera Pierrot afungura amazamu ahawe umupira na Nshuti Savio Dominique.

Iki gitego cyishyuwe na Yahya Mudathir ku munota wa 42 ku kazi gakomeye kakozwe na Yahaya Mohamed ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

Mu cya kabiri, Rayon Sports yaje isatira cyane Muhire Kevin na Nahimana Shassir bagerageza uburyo bwari kubyara igitego cya kabiri biranga; cyaje kuboneka ku munota wa 49 gitsinzwe na Dominique Nshuti Savio washimishaga abakunzi b’iyi kipe bwa nyuma kuko agomba guhita yerekeza muri AS Kigali yamaze kumugura.

Ibi byishimo ntibyatinze kuko ku makosa y’ubwugarizi bwa Rayon Sports cyane Mugabo Gabriel na Fiston Munezero, Yahya Mohamed yatsindiye AZAM FC igitego cya kabiri ku munota wa 54.

Masoudi Djuma utari wigeze yicara yakomeje kubwira abakinnyi be kudapfusha ubusa uburyo babonaga imbere y’izamu byanatumye ku munota wa 67 Muhire Kevin ayibonera igitego cya gatatu nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Nahimana Shassir.

AZAM FC yagiye ikora impinduka zitandukanye ishaka igitego cyo kwishyura nk’uko yari yagiye ibikora na mbere gusa ntibyayihiriye kuko mu minota y’inyongera yatsinzwe icya kane cya Nahimana Shassir wigaragaje cyane muri uyu mukino.

Nyuma y’umukino mu byishimo byinshi abafana, abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports bahise biterera mu bicu mbere yo gushyikirizwa igikombe cya shampiyona no kucyifotorezaho.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier, Kwizera Olivier, Nova Bayama, Muhire Kevin, Nahimana Shassir, Kakule Mugheni Fabrice na Nshuti Savio Dominique.

Abakinnyi 11 ba Azam FC babanje mu kibuga: Mwadini Ali, Gambo Ismail, Kangwa Bruce, Kheri Abdallah, Mwantika David, Yahya Mudathir, Abdalla Masoud, Domayo Frank, Yahaya Mohamed, Yahya Zayd na Kipagwile Iddi.

Mbere y'uko amakipe yombi asohoka banyuze hagati y'imirongo ibiri y'abafana babakomera amashyi
Abakinnyi b'abasimbura basohoka mu rwambariro
Uhereye ibumoso: Abasifuzi bayoboye umukino Simba Honoré, Hakizimana Louis, Twagirumukiza Abdul Khalim na Ndagijimana Théogène
Amakipe yombi ubwo yasesekaraga mu kibuga
Igikombe cya shampiyona mbere yuko gishyikirizwa Rayon Sports
Abakinnyi 11 ba Azam FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi baririmba bati "Rayon Sports dukunda"
Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Denis aririmba indirimbo y'ikipe
Niyonzima Sefu, Nahimana Shassir na Kapiteni Ndayishimiye Bakame bati 'Rayon Sports izaduhora ku mutima'
Abakinnyi bafatanyije n'abafana kuririmba indirimbo ya Rayon Sports
Kakule Mugheni Fabrice ahanganye n'abakinnyi ba Azam FC
Kwizera Pierrot niwe watsinze igitego gifungura amazamu
Pierrot yongeye kugaragaza ko ari umukinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports mu byishimo by'ikirenga
Manzi Thierry na Nahimana Shassir bashimira Kwizera Pierrot nyuma yo gutsinda cya mbere
Muhire Kevin acenga abakinnyi babiri ba AZAM FC
Niyonzima Olivier ahanganye na Yahaya Mohammed hagati mu kibuga
Nova Bayama agerageza gutambuka kuri Abdalla Masoud wa AZAM FC
Nshuti Savio yazonze cyane ubwugarizi bwa AZAM FC
Umutoza Masoud Djuma aganira na Nahimana Shassir
Yahaya Mohamed ahanganye na Kwizera Pierrot na Manzi Thierry

Uko umuhango wo gutanga igikombe mu mafoto wagenze:

Imidali, Igikombe giherekejwe na sheke ya miliyoni 25 n’ibindi bihembo byatanzwe byazanywe n’abari batoranyijwe
Abayobozi batandukanye bayoboye igikorwa cyo gushyikiriza Rayon Sports igikombe cya shampiyona
Abasifuzi basifuye umukino nabo bambitswe imidali
Abakinnyi ba Azam FC n'abaherekeje ikipe basuhuzanya n'abayobozi
Kapiteni wa Azam Mwantika David ahabwa ishimwe ryatanzwe na Perezida wa Rayon Sports Gacinya Denis
Abakinnyi ba AZAM FC bakoze imirongo ibiri bakomera aba Rayon Sports amashyi
Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Denis ashyikirizwa sheke ya miliyoni 25
Abakinnyi ba Rayon Sports bageze ahirengeye batangiye kwambikwa imidali
Rwatubyaye Abdoul aganira na Evariste Mutuyimana mbere yo kwambikwa imidali
Savio Nshuti wakinaga umukino we wa nyuma muri Rayon Sports na Nahimana Shassir
Umuyobozi w'icyubahiro w'Umuryango wa Rayon Sports, Ngarambe Charles ashimira umutoza Masoudi Djuma
Kakule Mugheni Fabrice, Masoudi Djuma na Mugabo Gabriel mu byishimo byo gutwara igikombe cya shampiyona
Manishimwe Djabel, Mugheni Fabrice na Nsengiyumva Mustapha bateruye igikombe
Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame n'umuryango we
Myugariro Manzi Thierry yishimiye kwambikwa umudali
Manzi yasazwe n'ibyishimo
Abakinnyi n'abafana ba Rayon Sports bishimira igikombe
Uhereye ibumoso: Nzayisenga Jean d'Amour (Mayor), Mugisha François na Nsengiyumva Idrissa
Uhereye iburyo: Bashunga Abouba, Eric Irambona na Muhire Kevin bifotozanyije n'umwe mu bafana ba Rayon Sports
Savio Nshuti yatwaranye na Rayon Sports igikombe cya shampiyona mbere yo kwerekeza muri AS Kigali
Masoudi Djuma na Visi Perezida wa kabiri w'Umuryango wa Rayon Sports ushinzwe Ubukungu, Muhirwa Prosper, bishimira igikombe cya shampiyona iyi kipe yegukanye
Myugariro wa Rayon Sports, Mutsinzi Ange Jimmy (ibumoso) na Bashunga Abouba
Bashunga Abouba ateruye igikombe
Mutsinzi Ange yateruye bwa mbere ku gikombe cya shampiyona kuva yagera muri Rayon Sports
Rwigema Yves atera isaluti anateruye igikombe yatwaye nyuma y'umwaka umwe avuye muri APR FC
Niyonzima Olivier Sefu wamaze no kongera amasezerano muri Rayon Sports
Irambona Eric ukina mu b'inyuma ba Rayon Sports
Manishimwe Djabel ari mu bakinnyi bitwaye neza muri Rayon Sports muri shampiyona y'umwaka ushize

Amafoto: Manzi Rema Jules


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza