Rayon Sports yasezerewe na Mamelodi Sundowns muri CAF Champions League

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 18 Werurwe 2018 saa 09:52
Yasuwe :
1 0

Rayon Sports yari yaserukiye u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo yasezerewe na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo iyitsinze ibitego 2-0, ihita yerekeza muri CAF Confederation Cup aho izahura n’imwe mu zageze muri 1/8.

Iyi kipe yari yihagazeho mu mukino ubanza wabereye i Kigali mu cyumweru gishize ukarangira ari ubusa ku busa, ntiyorohewe i Pretoria kuri Loftus Versfeld Stadium.

Nubwo byari byitezwe ko Mamelodi Sundowns idashobora korohera Ivan Minnaert n’ikipe ye muri uyu mukino, byabaye bibi cyane kubera n’ikibuga cyari cyuzuye amazi kubera imvura yaguye mbere gato y’uko utangira.

Mamelodi Sundowns isanzwe ifite amateka akomeye muri iri rushanwa yanegukanye mu 2016, niyo yatangiye isatira ishaka igitego cya kare ariko na Rayon Sports yinjiye mu mukino nta gihunga ifite, ikanyuzamo ikagerageza uburyo bwo gushaka igitego harimo amashoti ya Kwizera Pierrot yari yabazwe.

Uko iminota yicumaga niko abakinnyi ba Mamelodi Sundowns barushagaho gushaka n’ingoga igitego baza no guhirwa ku munota wa 34 ku mupira wari uvuye muri koruneli Wayne Arendse atsinda icya mbere.

Kugera kuri uyu munota, Rayon Sports yasabwaga gutsinda igitego kimwe ikirinda kwinjizwa ikindi igahita ikomeza. Ntibyayikundiye kuko nubwo yakomeje guhererekanya neza hagati mu kibuga ku ruhande rwa Pierrot, Mugisha na Yannick ndetse na Rutanga wabaga yazamutse gutanga umusanzu mu busatirizi.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yatangiye ishaka kwishyura, Hussein Tshabalala agerageza ishoti umunyezamu Denis Onyango arikuramo.

Rayon Sports yaje kwinjizwa igitego cya kabiri ku munota wa 56 ubwo Subusiso Vilakazi yatsindaga igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Gaston Sirino.

Umutoza Ivan yahise akora impinduka akuramo Mugisha François asimburwa na Muhire Kevin kugira ngo badakomeza gusatirwa bidatinze anakuramo myugariro Nyandwi Saddam yinjiza rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb.

Rayon Sports yakomeje kugerageza kotsa igitutu izamu rya Onyango bituma umutoza akora impinduka akuramo Sirino Gaston yinjiza Oupa Manyisa bidatinze akuramo Subisiso Vilakazi asimburwa na Ngoma.

Mamelodi Sundowns yakomeje gucunga neza iminota ya nyuma y’umukino ntiyinjizwa igitego nubwoyasaga n’iyamaze kwizera gukomeza kuko Rayon Sports yasabwaga gutsinda bibiriumukino urangira gutyo.

“The Brazilians” yahise ibona itike yo kujya mu matsinda y’iri rushanwa mu gihe Rayon Sports igomba kwerekeza muri CAF Confeferation Cup aho izahura n’imwe mu makipe yageze muri 1/8 yayisezerera ikajya mu matsinda.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Mamelodi Sundowns: Dennis Onyango, Thapelo Morena, Ricardo Nascimento, Wayne Arendse, Tebogo Langerman, Samuel Tiyani Mabunda, Hlompho Kekana (Kapiteni), Themba Zwane, Leandro Gastón Sirino, Sibusiso Vilakazi na Percy Tau.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (Kapiteni), Mutsinzi Ange Jimmy, Nyandwi Saddam, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Mugisha François Master, Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Eric Rutanga Alba, Christ Mbondi na Shaban Hussein Tshabalala.

Ikibuga cyari cyuzuye amazi byatumaga umupira utagenda
Myugariro Thapelo Morena wagoye Rayon Sports cyane
Pitso Mosimane utoza Mamelodi Sundowns asaba abakinnyi be gutuza bagakina umupira
Sibusiso Vilakazi na Wayne Arendse bishimira igitego cya kabiri
Hlompho Kekana (Kapiteni) na Percy Tau mu byishimo nyuma yo gusezerera Rayon Sports
Bafana baStyle yakomeje mu matsinda ya CAF Champions League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza