Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya shampiyona itsinze Marines, Kirehe imanuka mu cyiciro cya kabiri (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Kamena 2019 saa 05:39
Yasuwe :
0 0

Ibitego byo mu gice cya mbere byafashije Rayon Sports gutsinda Marines FC 3-0, isoza shampiyona mu byishimo ndetse ishyikirizwa igikombe cyayo yegukanye mu cyumweru gishize ubwo yatsindiraga Kirehe FC iwayo.

Uyu mukino usoza shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, aho abakinnyi ba Marines FC babanje gutonda imirongo ibiri, abakinnyi ba Rayon Sports babacamo hagati, babakomera amashyi nk’abegukanye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2018/19.

Rayon Sports yihariye uyu mukino kuva utangiye kugeza urangiye, ndetse ibona ibitego byose mu gice cya mbere.

Manishimwe Djabel yafunguye amazamu ku munota wa 18, ku mupira watewe na Manzi Thierry, awuhereza uyu mugenzi we wawukozeho, atera adahagaritse, uruhukira mu izamu ryarimo Ahishakiye Hértier.

Nyuma y’iminota 10, Ulimwengu Jules yatsindiye Gikundiro igitego cya kabiri ku mupira yaherejwe na Mugheni Fabrice ari hagati y’abakinnyi ba Marines.

Mu gihe abafana ba Rayon Sports bari bakiri mu byishimo by’igitego cya kabiri, hashize iminota 30 amakipe yombi akina, Mugisha Gilbert yacomekewe umupira na Manishimwe Djabel, asiga ba myugariro ba Marines, acenga umunyezamu Ahishakiye, ashyira umupira mu izamu ryambaye ubusa.

Marines yabonye uburyo butandukanye ku bakinnyi barimo Nyirinkindi Saleh, Tuyishimire Benjamin na Ndayisenga Ramadhan, ariko bananirwa kububyaza umusaruro.

Ulimwengu yinjije kandi umupira mu izamu ubugira kabiri, abasifuzi bo ku ruhande bavuga ko habayeho kurarira mu gihe Michael Sarpong na Rutanga Eric bateye mu izamu imipira ikomeye, ikurwamo na Ahishakire Hertier.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka ifite amanota 72, irusha amanota arindwi APR FC ya kabiri yo yatsinze Police FC ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali.

Rayon Sports yari imaze imikino 19 idatsindwa muri shampiyona, yujuje ibikombe icyenda by’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yaherukaga kwegukana shampiyona mu 2017. Ibindi bikombe bya shampiyona yatwaye ni ibyo mu 1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004 na 2013.

Uretse igikombe, Rayon Sports yanahawe kandi sheki ya miliyoni 25 Frw.

APR FC ni yo imaze kwegukana shampiyona y’u Rwanda inshuro nyinshi, aho iyifite inshuro 17.

Mu yindi mikino yabaye, Kirehe FC yamanukanye n’Amagaju FC mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC ibitego 3-2 mu mukino wabereye ku Kicukiro, bituma Gicumbi FC yanganyije na Mukura Victory Sports igitego 1-1, isoza shampiyona iyirusha amanota ane.

Marines yabanje gukomera amashyi Rayon Sports nk'ikipe yatwaye shampiyona
Igikombe amakipe yahataniye uyu mwaka
Igikombe cyateretswe imbere y'abayobozi ba Rayon Sports, Muvunyi Paul na Freddy
Rayon Sports yabanje mu kibuga
Mugheni yifotozanyije na Marines yigeze gukinira
Manishimwe Djabel atsinda igitego cya mbere ku mupira wari uvuye kuri Manzi Thierry
Ulimwengu nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri kikaba icya 20 muri shampiyona
Mugisha Gilbert yacenze Ahishakiye, atsinda igitego cya gatatu
Ubwo igice cya mbere cyari kirangiye, abafana basusurukijwe na Nsengiyumva Emmanuel uzwi nk'Igisupusupu

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza