Rayon Sports yasigaranye umukinnyi umwe mu bari mu igeragezwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Rayon Sport yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, ikomeje kwitegura umukino izakiramo Marines FC ku wa Gatandatu, aho izanashyikirizwa igikombe. Iyi kipe iri gukoreramo kandi abakinnyi b’abanyamahanga bavuye mu bihugu bitandukanye, bari mu igeragezwa.

Imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu mu Nzove, yagaragayemo abakinnyi batatu barimo umunya-Ghana ndetse n’abakongomani babiri bashaka kwerekana urwego bariho kugira ngo Rayon Sports ibe yabafata mu gihe yaba ibashimye.

Umutoza wa Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves de Carmo, yabwiye IGIHE ko hafi ya bose (barimo umunya-Tanzania n’undi munya-Ghana, bombi takoze uyu munsi) yabonye bari ku rwego rumwe n’abakinnyi asanganwe, uretse umwe ukomoka muri Congo Kinshasa yabonye ari ku rwego rwisumbuye, aho azamuha umwanya uhagije wo kwiyerekana.

Rutahizamu w’umukongomani, Mike Sudi Abdallah wakiniye Vital’o na Athletic de Bujara yo muri Congo Kinshasa ni we washimwe na Robertinho ndetse yishimiwe kandi n’abafana bari mu Nzove baje kumwifotorezaho ubwo imyitozo yari irangiye.

Ati” Turi kugana ku musozo wa shampiyona, ni yo mpamvu twahaye amahirwe aba bakinnyi ngo turebe uko bahagaze. Hashize iminsi itandatu turi na bo, muri abo batatu twasanze abenshi bari ku rwego rw’abandi dufite hano, umwe ukina ataha izamu ni we tugiye kuba turetse akomeze gukorana n’abakinnyi bacu kugira ngo turebe icyo ashoboye.”

Imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu ntiyagaragayemo Iradukunda Eric ‘Radu’ wagiriye ikibazo mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Kirehe FC mu gihe Niyonzima Olivier ‘Sefu’ na we ataragaruka mu myitozo kuva agiriye ikibazo i Nyamagabe.

Robertinho ngo afite intego yo gukomereza ku mikino 18 Rayon Sports imaze idatsindwa.

Umukino ikipe ye izakiramo Marines FC ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena saa 15:00, ushobora kuba uwa nyuma ayitoje mu gihe yaba atabashije kumvikana n’ubuyobozi bw’ikipe ku bijyanye no kongererwa amasezerano azarangira mu mpera z’iki cyumweru.

Sudi Abdallah acenga Habimana Hussein mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu
Umukongomani Mike Sudi Abdallah afite amahirwe menshi yo gushimwa na Rayon Sports

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza