Rayon Sports yasubiye ku mwanya wa mbere nyuma yo kumanura Amagaju FC mu cyiciro cya kabiri (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Gicurasi 2019 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

Igitego cyo mu minota ya nyuma y’umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wari wahuje Amagaju FC na Rayon Sports, cyafashije Gikundiro gusubira ku mwanya wa mbere n’amanota 63 mu gihe Amagau FC yatsindiwe iwayo ibiitego 2-1, yahise amanuka mu cyiciro cya kabiri.

Amagaju FC yakiriye uyu mukino asabwa gutsinda kugira ngo yizere ko ashobora kubona amanota 12 mu mikino ine yari isigaye. Rayon Sports yaje gukina uyu mukino idafite Rutanga Eric na Sarpong Michael bombi bafite amakarita atatu y’umuhondo.

Rayon Sports yihariye umupira mu minota ibanza, yafunguye amazamu ku munota wa 14 w’umukino ku gitego cyatsinzwe n’umunya-Brésil Raphael Da Silva wafunguye konteri y’ibitego muri Rayon Sports nyuma yo kugera muri iyi kipe mu Ukuboza. Iyi kipe yakoze impinduka hakiri kare, Niyonzima Olivier Sefu wavunitse agasimburwa na Donkor Prosper, yashoboraga gutsinda ikindi gitego ariko igasanga ba myugariro b’Amagaju FC bahagaze neza.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka zikomeye mu mukino, Uko Ndubuise Emmanuel yishyurira Amagaju FC nyuma y’uko Manzi Thierry yari agaruye umupira usanga uyu munya-Cameroun wacenze Mutsinzi Ange, ahita atera ishoti rikomeye mu izamu.

Rayon Sports yari yagowe n’umunyezamu Twagirimana Pacifique wakuyemo imipira ibiri ikomeye yatewe na Da Silva na Mugheni Fabrice, byayisabye gutegereza umunota wa 86, itsindirwa igitego cya kabiri na Mudeyi Suleiman ku mupira warenguwe na Irambona Eric, umunyezamu Twagirimana Pacifique wazamutse mu kirere, ntiyawufata uramurenga, usanga Suleiman wari umaze akanya asimbuye, akoraho gato maze Ulimwengu atsinda igitego cya kabiri.

Abakinnyi b’Amagaju FC ntibishimiye ko abasifuzi ntacyo bakoze kuko bo babonaga umunyezamu wabo yabanje gusunikwa.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports gusubira ku mwanya wa mbere n’amanota 63, irusha APR FC ya kabiri inota rimwe mu gihe hasigaye imikino itatu gusa ngo shampiyona irangire. Amagaju FC yo yahise amanuka mu cyiciro cya kabiri kuko kugeza ubu afite amanota 17, aho arushwa amanota 10 na Gicumbi FC ya 14 mu gihe hasigaye imikino itatu y’amanota icyenda.

Amagaju FC: Twagirimana Pacifique, Ndikumana Trésor, Biraboneye Aphrodice, Dusabe Jean Claude, Rutayisire Egide, Usengimana Jean Pierre, Mugisha Josué, Irambona Fabrice, Ndikumana Bodo, Uko Ndubuise Emmanuel na Tuyishime Emmanuel.

Rayon Sports: Mazimpaka André, Manzi Thierry, Iradukunda Eric, Irambona Eric, Niyonzima Olivier, Mutsinzi Ange, Ulimwengu Jules, Habimana Hussein, Mugheni Kakule, Manishimwe Djabel na Raphael Jonathan Da Silva.

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza