Rayon Sports yatakaje amanota i Musanze, ikomeza kugenda ikigongogongo mu guhatanira igikombe

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 8 Kamena 2018 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yari yasuye Musanze FC ishaka amanota atatu yari kuyifasha gukomeza gusatira APR FC na AS Kigali ziyiri imbere ntiyabashije kuyabona kuko umukino warangiye zinganya ubusa ku busa, bituma isa n’ivuye ku gikombe nubwo mu mibare bigishoboka habayeho ‘muntsindire’.

Iyi kipe yagize umwaka w’imikino mwiza umwaka ushize iri kumwe na Irambona Masoudi Djuma igatwara igikombe cya shampiyona, irusha Police FC yari iyikurikiye amanota 12, yaratsinzwe umukino umwe gusa.

Uyu mwaka ntiyigeze yoroherwa kuva ifite umutoza Olivier Karekezi waje kwirukanwa ndetse na Ivan Minnaert wamusimbuye ntacyo yabashije guhindura ngo isubire mu bihe byiza.

Ku rwego mpuzamahanga yanditse amateka kuri ubu ikaba iri mu matsinda ya CAF Confederation Cup, gusa mu rugo kubona amanota atatu byabaye ingume; nyuma yo gutsindwa ku wa Kabiri n’Amagaju FC arwanira kutamanuka, kuri uyu wa Gatanu yanganyije na Musanze FC ikinira ishema gusa kuko idashobora kuzamanuka kandi itanegukana igikombe.

Muri uyu mukino, umutoza Ivan Minnaert yari hakoze impinduka aruhura kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame aha umwanya Ndayisenga Kassim, agarura mu kibuga Niyonzima Olivier Sefu wari umaze igihe yaravunitse, kimwe na kapiteni wungirije ari nawe wari uyoboye bagenzi be, Kwizera Pierrot utari wakinnye umukino w’Amagaju FC.

Kuva ku munota wa mbere amakipe yombi yahanye akazi gakomeye, ashaka ibitego, ku ruhande rwa Rayon Sports Tchabalala ahusha bimwe mu byari byabazwe na Musanze FC bigenda uko, mu gice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoze impinduka, Ismaila Diarra asimbura Mugisha Gilbert, Musanze FC nayo nyuma y’akanya gato isimbuza Niyonkuru Ramadhan hinjira Hakizimana François na Mudeyi Sulaiman asohoka mu kibuga hinjira Imurora Japhet, amakipe akomeza gusatirana ariko igitego kirabura.

Kudatsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa gatatu ariko mu manota isigara inyuma kuko ifite 45, irushwa atanu na APR FC inafite ikirarane na Police FC naho AS Kigali idafite ikirarane na kimwe ikaba ikiri iya mbere n’amanota 51.

Mu gihe shampiyona isigaje imikino itanu, mu mibare birashoboka ko Rayon Sports yatwara igikombe cya shampiyona ariko bikaba bisa n’ibidashoboka kuko mu gihe yo gutsinda byayihishe, amakipe ayiri imbere yaba AS Kigali na APR FC ziri mu bihe byiza, ziratsinda uko bwije n’uko bukeye.

Ikindi, Rayon Sports iracyafite imikino ikomeye harimo uzayihuza na APR FC ku wa 15 Kamena 2018; uwo izasuramo Espoir FC i Rusizi tariki 21 Kamena 2018 n’uwo izasuramo Marines FC i Rubavu tariki 26 Kamena 2018 ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

Muri iyo mikino Rayon Sports isigaranye iyitsinze yose ntibyayihesha igikombe, kereka iziyiri imbere zigiye zitsindwa iyazo.

Abafana ba Musanze FC
Abafana ba Rayon Sports bari i Musanze
Umutoza Ivan Minnaert akomeje kubara intsinzi abafana ba Rayon Sports bashaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza