Rayon Sports yateguriwe ibirori bidasanzwe byo kuyakira

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 Mata 2018 saa 02:59
Yasuwe :
1 0

Rayon Sports yanditse amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, yateguriwe ibirori bidasanzwe byo kuyakira igarutse i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira ku wa Gatanu.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup yabonye itike yo kujya mu matsinda kuri uyu wa Gatatu nubwo yatsinzwe na Costa do Sol ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Maputo, ikaba yakomeje kuko yari yatsinze 3-0 mu mukino ubanza.

Biteganyijwe ko Rayon Sports n’abari bayiherekeje bagera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa sita na 15 z’ijoro.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko abayobozi bari basigaye mu Rwanda bateguye ibirori byo kuyakira aho akarasisi k’abafana gahagurukira i Kanombe kagasorezwa i Nyamirambo muri Stade, ahaza gutegurwa ibyo kurya no kunywa ku bifuza gukesha, aho kwinjira ari ukwishyura 1000 Frw.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umubitsi wa Rayon Sports, Nsekera Muhire Jean Paul, yirinze kwemeza aya makuru ariko avuga ko hari ibirori byateguwe mu rwego rwo kwishimira intsinzi kugeza ubu bakaba bandikiye Umujyi wa Kigali na Polisi y’Igihugu basaba uburenganzira.

Yagize ati ‘‘Birumvikana abafana barifuza kwakira ikipe yabo kuko barishimye bashaka no gushimira abakinnyi n’abatoza ariko bitewe n’amasaha akuze igerera mu Rwanda ntabwo byoroshye. Twandikiye Umujyi wa Kigali na Polisi dusaba uburenganzira ariko ntibaradusubiza turacyategereje.’’

Mu gihe twavuganaga n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Rangira Bruno, yavuze ko atarabona ubusabe bwa Rayon Sports ariko ubusanzwe iyo hari ibikorwa byateguwe, inzego bireba zicarana n’iz’umutekano zikareba niba bitabangamira abantu.

Yagize ati ‘‘Kugeza ubu sindabona ibaruwa Rayon Sports yandikiye Umujyi wa Kigali isaba uburenganzira ariko niba bayanditse kandi ikazira ku gihe ni uburenganzira bwabo. Ikibaho ni uko inzego zitandukanye zifatanyije n’iz’umutekano zibyigaho zikareba niba bidahungabanya umutekano bikemerwa. Iyo hari ibyakosorwa mu mitegurire bigakorwa cyangwa byaba byica umutekano ntibyemerwe.’’

Twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali, SSP Hitayezu Emmanuel ariko atubwira ko ari mu nama.

Abafana ba Rayon Sports bamenyereye gukora ibirori byo kuyakira. (Aha ni muri Gashyantare 2018 ubwo bari bayitegereje iva i Burundi nyuma yo gutsinda Lydia Ludic)
Aba-Rayon bakoze akarasisi ko kwakira ikipe bihebeye
Icyo gihe ibirori byabereye muri Stade Nto i Remera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza