Rayon Sports yatsinzwe na Onze Créateurs biyigabanyiriza amahirwe yo gukabya inzozi za 2017

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 11 Werurwe 2017 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports isigaye ihagarariye u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup, kuri uyu wa Gatandatu yatsindiwe igitego kimwe ku busa muri Mali na AS Onze Créateurs biyigabanyiriza amahirwe yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma kigana mu matsinda ari nayo ntego nyamukuru y’iyi kipe uyu mwaka wa 2017.

Si akazi kari koroshye kuri Masoudi Djuma n’abasore be i Bamako muri Mali mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup aho yagerageje uburyo bwose kugira ngo yitware neza hanze, azashakire amahirwe yo gukomeza mu rugo mu mukino wo kwishyura ariko biranga atsindwa igitego 1-0.

Rayon Sports yatangiye uyu mukino ifite guhuzagurika, gusa baza kwikosora vuba Onze Créateurs itarabasha gufungura amazamu ngo bishyire iyi kipe y’i Nyanza ku gitutu.

Igice cya mbere cyarangiye nta buryo budasanzwe bubonetse uretse ubwageragejwe na Nahimana Shasiir umupira ukajya hanze na Lamine Diakité wa Onze Créateurs wagerageje gutungura Ndayishimiye Eric Bakame ku munota wa 45 ariko asanga ahagaze neza.

Mu gice cya kabiri, Onze Créateurs yaje yahinduye ibintu, umutoza Modibo Fall yinjiza uwitwa Boubacar Samassekou watangiye kuzonga ubwugarizi bwa Rayon Sports ndetse nyuma y’uburyo bwinshi yari yagiye abona imbere y’izamu Bakame akabyitwaramo neza yaje kunyeganyeza inshundura ku munota wa 61.

Ibyago bya Rayon Sports byaje kwiyongera ubwo ku munota wa 66 rutahizamu Tidiane Kone yavunikaga biba ngombwa ko asimburwa mu buryo butateguwe nyuma y’iminota mike yari ishize umutoza Masoudi Djuma akoze izindi mpinduka aho yari yasohoye Nahimana Shasiir yinjiza Nova Bayama.

Rayon Sports imaze gutsindwa igitego, nayo yongeye kugaruka mu mukino itangira gusatira ariko uburyo bukomeye bwabonetse ku munota wa 72 ku mupira Moussa Camara yari ahawe na Mugheni Fabrice ariko asigaranye n’umuzamu wenyine awutera hanze.

Masoudi yakoze izindi mpinduka mu minota ya nyuma y’umukino, yinjiza Niyonzima Olivier Sefu asohora Kakure Mugheni Fabrice gusa ibi nta cyo byahinduye kuko iminota 90 yarangiye ikiri inyuma ku gitego 1-0.

Aya makipe agomba kongera guhurira mu mukino wo kwishyura i Kigali kuri stade Amahoro ku wa Gatandatu utaha tariki 18 Werurwe bikaba aribwo bizamenyekana niba Rayon Sports ikomeza urugendo rw’inzozi ifite zo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup uyu mwaka.

Gusa iyi kipe ikunze kwitwa Gikundiro n’abafana bayo ishobora no gukomeza mu cyiciro cya nyuma gishyira amatsinda bitayisabye gutsinda AS Onze Créateurs ahubwo ikayitera mpaga kubera ibihano iki gihugu gishobora gufatirwa na FIFA nyuma y’aho Minisiteri ya Siporo yivanze mu miyoborere y’Ishyirahamwe rya ruhago ry’iki gihugu.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports:

Mu izamu: Ndayishimiye Eric Bakame (Kapiteni)

Ba myugariro: Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Irambona Gisa Eric

Hagati mu kibuga: Mugheni Kakule Fabrice, Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir

Abataha izamu: Nshuti Dominique Savio, Moussa Camara na Tidiane Koné


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza