Rayon Sports yegukanye igikombe cya cyenda cya shampiyona nyuma y’imikino 18 idatsindwa (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Gicurasi 2019 saa 05:52
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’urugendo rukomeye mu mwaka w’imikino wa 2018/19, Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya cyenda aho igiheruka yacyegukanye mu 2017.

Rayon Sports yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Kirehe FC ibitego bine ku busa mu mukino w’ishiraniro wabereye ku kibuga cya Nyakarambi ibifashijwemo na ba rutahizamu ba Michael Sarpong na Ulimwengu Jules.

Umukino watangiye amakipe yombi akina umupira utaryoheye ijisho kuko nta n’imwe yabashaga guhererekanya hasi kubera imiterere y’ikibuha ahubwo igakina imipira miremire yo mu kirere.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 25 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Ulimwengu Jules wateranye umupira myugariro wa Kirehe FC, Nzabonimpa Prosper mbere yo kuroba umunyezamu Musoni Theophile.

Cyari igitego cya 18 uyu rutahizamu w’umunyarwanda ariko ukomoka mu Burundi yari atsinda muri uyu mwaka wa Shampiyona. Gusa ibi bitego byose si ko yabitsinze ari muri Rayon Sports kuko yayigezemo mu gice cya kabiri cya shampiyona avuye muri Sunrise.

Habura iminota itanu ngo igice cya mbere kirangire, Nzabonimpa yakoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Ruzindana Nsoro atanga penaliti yinjijwe neza na rutahizamu w’umunya-Ghana, Michael Sarpong.

Mu gice cya kabiri, nabwo Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka intsinzi ari nako yakoraga amakosa menshi kubera igitutu cyo kwirinda kwishyurwa bibiri yari yatsinze.

Ku munota wa 74, Ulimwengu yongeye kubona inshundura atsinda igitego cye cya 19 cya shampiyona ku mupira waturutse iburyo, uhinduwe na Manzi Thierry nawe watangaga umupira wa gatanu wavuyemo igitego muri uyu mwaka w’imikino.

Kuri Ulimwengu cyari igitego cya 19 atsinze muri uyu mwaka w’imikino muri shampiyona.

Umunya-Ghana Michael Sarpong yujuje ibitego 16 muri shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo gufata icyemezo acenga abakinnyi babiri ba Kirehe FC, areba uko umunyezamu Musoni ahagaze, amutera mu nguni ntiyabasha kugera ku mupira.

Mu minota y’inyongera, Sarpong yujuje ibitego 16 muri shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo gufata icyemezo acenga abakinnyi babiri ba Kirehe FC, areba uko umunyezamu Musoni ahagaze, amutera mu nguni ntiyabasha kugera ku mupira, umukino urangira ari 4-0.

Wari umukino wa 18 iyi kipe ikinnye idatsindwa iri mu maboko y’Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘’Robertinho kuko yaheruka gutsindwa na Police FC tariki 21 Ukuboza 2018.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports kuzuza amanota 69, yegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino 2018/19 hakibura umunsi umwe ngo shampiyona igere ku musozo. APR FC ya kabiri n’amanota 62 ntabwo yashyikira Rayon Sports mu mikino ibiri isigaje.

Nubwo Rayon Sports itwaye igikombe, yahuye n’ibihe bikomeye byo kubura abakinnyi b’imena yari yatangiriranye umwaka.

Barimo Umurundi Shabban Hussein ‘’Tchabalala’’ werekeje muri Baroka United yo muri Afurika y’Epfo, Umunya-Mali Ismailla Diarra werekeje muri Algeria muri CA Bordj Bou Arréridj, Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir berekeje muri Oman, Muhire Kevin waguzwe na Misr Lel Makasa yo mu Misiri ndetse na Usengimana Faustin werekeje muri Kuwait mu ikipe ya Khaitan Sporting Club nyuma agakomereza muri Buildcon yo muri Zambia.

Hari kandi myugariro Mugabo Gabriel werekeje muri KCB Sports Club, umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc ‘’Bakame’’ wahagaritswe bikarangira aguzwe na AFC Leopards yo muri Kenya, Mukunzi Yannick waguzwe na Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède na Rwatubyaye Abdul waguzwe na Kansas City Football Club yo nyuma agakomereza muri Colorado Springs Switchbacks FC yo mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze ubumwe za Amerika na Bimenyimana Bonfils Caleb werekeje ku mugabane w’u Burayi.

Rayon Sports yujuje ibikombe icyenda by’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yaherukaga kwegukana shampiyona mu 2017. Ibindi bikombe bya shampiyona yatwaye ni ibyo mu 1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004 na 2013.

APR FC ni yo imaze kwegukana shampiyona y’u Rwanda inshuro nyinshi, aho iyifite inshuro 17.

Umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Vincent Mashami; Umunyamabanga Mukuru, François Regis Uwayezu hamwe n'Umuyobozi wa Tekiniki muri Ferwafa, Habimana Hussein bakurikiye uyu mukino
Umunyamabanga Mukuru, François Regis Uwayezu, nawe yari yitabiriye uyu mukino
Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, yari yaherekeje ikipe ye i Kirehe
Rwarutabura (ibumoso) yari mu byishimo nyuma kubera intambwe yatewe n'ikipe yihebeye
Ibyishimo byari byose ku bafana ba Rayon Sports
Murera na Dukunda Rayon nizo zari intero i Kirehe
Jules Ulimwengu uyoboye ba rutahizamu bafite ibitego byinshi, yishimana na mugenzi we Michael Sarpong nyuma yo gufungura amazamu i Kirehe
Olivier Gakwaya wigeze kuba Umunyamabanga wa Rayon Sports yari mu bicu yishimira intambwe ikipe yihebeye yateye
Sarpong yagoye ba myugariro ba Kirehe, abatsindana ibitego bibiri byahesheje ikipe ye igikombe
Abafana bari bakubise bakikije ikibuga cy'i Kirehe
Kirehe yakoze ibishoboka byose kugira ngo ibashe kurinda izamu ryayo ariko biba iby'ubusa
Jules Ulimwengu yatsinze igitego cya mbere aciye mu rihumye ba rutahizamu ba Kirehe
Wari umukino w'ishiraniro, abakinnyi ba Rayon Sports bari bazi ko gutsinda bituma begukana igikombe
Bacinye akadiho bishimira kwegukana intsinzi
Sarpong nyuma yo guhesha intsinzi ikipe ye yari yasazwe n'ibyishimo
Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Do Nascimento Silva; Umutoza Mukuru, Robertinho n'Umutoza w'abazamu, Nkunzingoma Ramazan basutsweho amazi ubwo abakinnyi bishimiraga kwegukana igikombe
Yubamye hasi ashimira 'allah' ku bw'iyi ntsinzi
Mugisha Gilbert ashimira Imana nyuma yo kwegukana igikombe
Hussein na Irambona Eric bari basazwe n'ibyishimo
Mutsinzi Ange yiragiza Imana ku bwo kubaba hafi
Sarpong akomera amashyi abafana ba Rayon Sports
Abakinnyi bashimiye abafana bababaye hafi mu mwaka w'imikino wose
Abakinnyi ba Rayon Sports bateruye umutoza wabo, Robertinho, bamushyira mu bicu bishimira igikombe
Rayon Sports yaherukaga gutwara igikombe itozwa na Masudi Djuma

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza