Rayon Sports yerekanye umutoza mushya utandukanye n’uwo yari yatangaje (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Kamena 2018 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yerekanye umutoza wayo mushya Roberto Oliveira Goncalves do Carmo, utandukanye n’uwo yari yatangaje kuri uyu wa Mbere witwa Roberto Luiz Bianchi Pelliser.

Aba batoza bombi bahuriye ku kuba bakomoka muri Brazil no kuba batozaga muri Angola; Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka “Robertinho” wanakiniye Ikipe y’Igihugu ya Brazil “Samba Boys” yatozaga Atlético Sport Aviação mu gihe Roberto Luiz Bianchi Pelliser atoza Ikipe y’Igihugu ya Angola “Palancas Negras” kuva muri Werurwe 2017.

Rayon Sports yari yatangaje kuri Twitter yayo ko Roberto Luiz Bianchi Pelliser w’imyaka 51 atoza Ikipe ya Atlético Petróleos de Luanda (izwi nka Petro Atlético), yigeze kunyuramo mbere yo guhabwa ikipe y’igihugu. Ubu butumwa bwamaze igihe gito, buhita busibwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umutoza mushya wa Rayon Sports, Roberto Oliveira Goncalves do Carmo, yasuye abakinnyi mu myitozo ku Kibuga cyo mu Nzove aho yerekanwe bwa mbere.

Mu ijambo rye yabasabye ubufatanye mu gushaka umusaruro mwiza mu marushanwa atatu iyi kipe irimo.

Uyu mutoza yahawe inshingano zo gutoza imikino isigaye ya shampiyona, iy’Igikombe cy’Amahoro, Cecafa Kagame Cup na CAF Confederation Cup, akazakomezanya n’ikipe no mu mwaka utaha.

Robertinho wabarizwaga muri Atletico Sport Aviação (ASA) yo muri Angola kuva mu 2015, asimbuye Umubiligi Ivan Minnaert wahawe gutoza Academy ya Rayon Sports nyuma y’ibibazo yagiranye n’abakinnyi n’abari bamwungirije bigatuma ahindurirwa inshingano.

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo watangiye gutoza mu 2002, yanyuze mu makipe yo muri Brazil arimo Fluminense, Pelotas, Esporte Clube São Bento, América na Rio Branco.

Roberto Oliveira Goncalves do Carmo ni we mutoza mushya wa Rayon Sports
Robertinho yasabye abakinnyi ba Rayon Sports ubufasha mu kugera ku ntego ze ziganisha ikipe aheza
Uyu mutoza yasimbuye Umubiligi, Ivan Jacky Minnaert, uheruka guhagarikwa muri Rayon Sports
Ku ikubitiro, Umutoza wa Angola niwe wari watangajwe ko agiye gutoza Rayon Sports
Umutoza mushya wa Rayon Sports watangarijwe kuri Twitter
Umunya-Brazil, Roberto Luiz Bianchi Pelliser wari watangajwe nk'umutoza wa Rayon Sports ku wa 18 Kamena 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza