Rayon Sports yerekanye umwenda mushya

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 20 Nzeri 2017 saa 02:35
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Rayon Sports iherereye i Rubavu aho ifite umukino wa gishuti kuri uyu wa Gatatu ndetse ikaba yitegura undi wa “Super Cup” na APR FC kuwa Gatandatu, yerekanye umwambaro mushya izakoresha muri iyi mikino ndetse na shampiyona ya 2017/18 inatanga nimero ku bakinnyi.

Ubundi byari biteganyijwe ko uyu mwambaro wagombaga kumurikwa ku mukino wa gishuti iyi kipe yakinnye na Villa SC yo muri Uganda mu kwezi gushize gusa Perezida wayo, Gacinya yatangaje ko bitakunze icyo gihe kuko aribwo batangiye kuganira na Fezabet yifuzaga kujya yambarwa n’iyi kipe.

Yagize ati “Mu byatumye tuterekana umwambaro mushya mbere harimo ko aribwo umuterankunga [Fezabet] yahise aza mu biganiro ashaka ko twajya dukorana. Wari warakozwe ariko kuko twabonaga ko hashobora kuzabaho impinduka twabaye tubyihoreye.”

Uyu mwambaro mushya uri mu mabara y’umweru n’ubururu nk’uko iyi kipe isanzwe yambara, uragaragaza itandukaniro n’uwo yakoresheje umwaka ushize by’umwihariko ukaba unariho abaterankunga bombi, Skol na Fezabet.

Iyi kipe kandi yanatanze nimero nshya ku bakinnyi barimo Rwatubyaye Abdoul wambaraga nimero gatandatu yahawe mugenzi we, Yannick Mukunzi.

Nimero 18 yambarwaga n’umunyezamu Mutuyimana Everiste witabye Imana mu buryo butunguranye mu cyumweru gishize nta mukinnyi wigeze uyihabwa.

Abakinnyi na nimero nshya bahawe:

-  Ndayishimiye Eric Bakame (1)

-  Mugabo Gabriel (2)

-  Rutanga Eric (3)

-  Manzi Thierry (4)

-  Mutsinzi Ange Jimmy (5)

-  Mukunzi Yannick (6)

-  Bimenyimana Bonfils Caleb (7)

-  Rwatubyaye Abdul (8)

-  Nahimana Shasir (10)

-  Muhire Kevin (11)

-  Gilbert Mugisha (12)

-  Yussuf Habimana (14)

-  Faustin Usengimana (15)

-  Nyandwi Saddam (16)

-  Irambona Eric (17)

-  Tidiane Kone (19)

-  Ismaila Diarra (20)

-  Niyonzima Olivier Sefu (21)

-  Jean d’Amour Mayor (22)

-  Kwizera Pierrot (23)

-  Nova Bayama (24)

-  Mugisha Francois Master (25)

-  Manishimwe Djabel (28)

-  Nizeyimana Kassim (29)

-  Bashunga Abouba (30)

Yannick Mukunzi yahawe nimero Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza