Rayon Sports yerekeje muri Afurika y’Epfo yifitiye icyizere cyo kwandika amateka

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 17 Werurwe 2018 saa 11:07
Yasuwe :
0 1

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yerekeza muri Afurika y’Epfo aho igomba kwisobanura na Mamelodi Sundowns mu mukino wo kwishyura yahigiye gutsinda ikerekeza mu matsinda.

Ikipe igizwe n’abakinnyi 18 batarimo Nahimana Shassir na Mugume Yassine hamwe n’abatoza batarimo Nkunzingoma Ramadhan utoza abanyezamu na Lomami Marcel batabashije kubona ibyangombwa.

Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame wari wateye ubwoba abafana nyuma yo kugira imvune ku mukino wa Marines FC mu cyumweru gishize, yabwiye IGIHE ko ameze neza ndetse n’abakinnyi bose bafite intego imwe yo kwandika amateka imbere ya Mamelodi Sundowns kuko n’ibyo bakoze i Kigali banganya ubusa ku busa ntawabikekaga.

Yagize ati “Ku ruhande rwanjye navuga ko meze neza, akabazo k’umutsi nari nagize mu mukino wa shampiyona ndumva karakemutse. Tugiye mu mukino utoroshye, turabizi iriya ni ikipe ikomeye ariko natwe ntituri abana, icyo gukora turakizi. Mu mukino ubanza benshi bavugaga ko tugiye kunyagirwa ariko si ko byagenze na hariya twifitiye icyizere kandi twabikora.”

Umutoza Ivan Jacky Minnaert nawe yunze mu rya kapiteni avuga ko kuva yaza muri iyi kipe mu byumweru bitatu bishize hari byinshi yahinduye birimo gukina umukino mwiza, abakinnyi bongeye kwigarurira icyizere kandi bagaragaza ishyaka no kwitanga ku buryo Mamelodi Sundowns ariyo izaba iri ku gitutu kurusha Rayon Sports.

Iyi kipe iramutse ibashije gutsinda uyu mukino uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 18 Werurwe 2018 saa 19:00 z’umugoroba, yaba ibaye iya mbere mu Rwanda igeze mu matsinda ya CAF Champions League.

Mu gihe yasezererwa izahita ijya muri CAF Confederation Cup aho izabanza gukina n’imwe mu makipe azaba yageze muri 1/8 yayitsinda igahita yerekeza mu matsinda.

Abakinnyi 18 Rayon Sports ijyanye muri Afurika y’Epfo: [Imibare igaragara mu dukubo ni nimero bambara mu kibuga]

1. Ndayishimiye Eric Bakame (1)

2. Ndayisenga Kassim (29)

3. Mutsinzi Ange Jimmy (5)

4. Manzi Tierry (4)

5. Mugabo Gabriel (2)

6. Usengimana Faustin (15)

7. Irambona Eric Gisa (17)

8. Eric Rutanga (3)

9. Mugisha François Master (25)

10. Niyonzima Olivier Sefu (21)

11. Mukunzi Yannick (6)

12. Kwizera Pierre (23)

13. Muhire Kevin (8)

14. Bimenyimaba Bonfils Caleb (7)

15. Christ Mbondi (9)

16. Ismaila Diarra (20)

17. Shabana Hussein Tchabalala (11)

18. Nyandwi Sadam (16)

Abatoza: Ivan Minaert, Witakenge Jannot na Hategekimana Corneille ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi

Abayobozi: King Bernard (Umunyamabanga Mukuru), Muhirwa Prosper (Visi Perezida) na Kayiranga Albert (FERWAFA)

Umuganga: Mugemana Charles

Mugemana Charles, Muhirwa Prosper n'umutoza Ivan Minnaert ubwo bari mu Kibuga cy'Indege i Kanombe bitegura kurira indege
Rutahizamu Christ Mbondi witezweho kubanza mu kibuga muri uyu mukino
Yannick Mukunzi, Manzi Thierry na Usengimana Faustin ubwo bari bategereje kurira indege iberekeza mu Mujyi wa Pretoria
Abakinnyi bategereje isaha yo guhaguruka i Kanombe, bose bari bahugiye muri telefoni zabo
Iyi kipe iramutse ibashije gutsinda uyu mukino uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 18 Werurwe 2018 saa 19:00 z’umugoroba, yaba ibaye iya mbere mu Rwanda igeze mu matsinda ya CAF Champions League
Icyizere ku basore ba Rayon Sports bashaka kwandika amateka atarakorwa n'indi kipe yo mu Rwanda
Ismaila Diarra, Muhire Kevin, Ndayisenga Kassim na Ndayishimiye Eric Bakame; biteguye guhangana na Mamelodi Sundowns

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza