Rayon Sports yigaranzuye Musanze FC ihita irusha APR FC amanota ane (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Gicurasi 2019 saa 07:06
Yasuwe :
0 0

Ibitego bitatu byo mu gice cya kabiri byafashije Rayon Sports gutsinda Musanze FC 3-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona ihita igira amanota 66, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota ane hagati yayo na APR FC ya kabiri.

Rayon Sports yakiriye uyu mukino kuri Stade ya Kigali nubwo yifuzaga ko wabera kuri Stade Amahoro ariko ntiboneke.

Yari idafite Niyonzima Olivier ‘Sefu’ utarakira neza ndetse na Raphael Da Silva wagowe n’ikibazo cy’abanyamahanga bane baba muri iyi kipe. Musanze FC yo yaje gukina uyu mukino idafite abarimo Kayigamba Jean Paul na Ndayisaba Olivier barwaye mu gihe Nduwayo Valeur yari afite amakarita atatu y’umuhondo.

Igice cya mbere cyaranzwe no gucungana ku mpande zombi, aho nta buryo bukomeye bugana mu izamu bwabonetse mu minota 30 ibanza. Rayon Sports yashoboraga kubona igitego ku buryo bwabonywe na Mugheni Fabrice ku munota wa 33 n’ubwa Michael Sarpong ku wa 40, umupira ukajya hanze.

Ku munota wa mbere muri ibiri y’inyongera yari yerekanwe n’umusifuzi wa kane, Musanze FC yafunguye amazamu ubwo Kambal Salita Gentil yakinanaga na Kikunda Patrick ‘Kaburuta’ wazamutse yiruka agasiga Mutsinzi Ange, ageze mu rubuga rw’amahina ahindura umupira wahuye na Mugenzi Cédric, afungura amazamu mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Rayon Sports yinjiye mu gice cya kabiri ikora impinduka, Mugisha Gilbert asimbura Habimana Hussein, amasegonda make mbere y’uko Manzi Thierry ysihyurira iyi kipe yari imbere y’abafana bayo. Ni ku mupira yashyizeho umutwe ukidunda mu izamu nyuma y’ikosa ryari rihanwe na Manishimwe Djabel.

Nyuma y’iminota 10, Rayon Sports ibifashijwemo n’umurindi w’abafana yashyize Musanze FC ku gitutu, inayitsinda igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe na Manzi Thierry usanga Michael Sarpong ahagaze wenyine mu rubuga rw’amahina, atsinda n’umutwe. Uyu munya-Ghana akaba yahise yuzuza ibitego 14.

Manishimwe Djabel yashimangiye intsinzi ya Rayon Sports ku munota wa 67 ubwo yacengaga Munezero Fiston agatera umupira ukomeye mu izamu, Shema Innocent ntabashe kuwugarura.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Ulimwengu Jules na Kikunda Patrick bashoboraga kubonera amakipe yabo ibindi bitego ariko umunyezamu wa Musanze FC akuramo umupira w’uyu rutahizamu wa Rayon Sports mu gihe Mutsinzi Ange yakuye mu izamu umupira wari utewe na Kikunda Kaburuta mu minota y’inyongera.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 66 ku mwanya wa mbere, isiga amanota ane APR FC ya kabiri, yo izakirwa na AS Muhanga kuri uyu wa Gatandatu saa 15:30.

Abakinnyi babanjemo:

Rayon Sports: Mazimpaka André, Iradukunda Eric, Irambona Eric, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry (c), Habimana Hussein, Mugheni Fabrice, Donkor Prosper, Manishimwe Djabel, Michael Sarpong na Jules Ulimwengu.

Musanze FC: Shema Innocent, Hakizimana François (c), Dushimumugenzi Jean, Munezero Fiston, Mbonyingabo Régis, Barirengako Frank, Niyonkuru Ramadhan, Harerimana Obed, Kambale Salita Gentil, Mugenzi Cédrick na Kikunda Patrick Kaburuta.

Gahunda y’umunsi wa 28 wa shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019

  • Rayon Sports FC 3-1 Musanze FC


Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2019

  • AS Muhanga vs APR FC (Stade Muhanga, 15h30)
  • Mukura VS vs Marines FC (Stade Huye, 15h30)
  • Espoir FC vs AS Kigali (Rusizi Stadium, 15h30)
  • Sunrise FC vs Kirehe FC (Nyagatare, 15h30)


Ku Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2019

  • Amagaju FC vs Bugesera FC (Nyagisenyi, 15h30)
  • Etincelles FC vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15h30)
  • Police FC vs SC Kiyovu (Stade Kicukiro, 15h30)
Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Musanze FC
Shema Innocent akubita ibipfunsi umupira wahinduwe na Irambona
Sarpong aganira na Ulimwengu nyuma yo kudahuza cyane mu gice cya mbere
Harerimana Obed akuraho umupira wari uhawe Ulimwengu
Mugenzi Cedric yatsindiye Musanze FC mbere y'uko igice cya mbere kirangira
Byari ibyishimo kuri Ruremesha, abatoza bakorana n'abakinnyi basimbura
Sarpong nyuma yo gutsindira Rayon Sports igitego cya kabiri
Uyu munya-Ghana yujuje ibitego 14
Shema ntiyashoboye kandi kugarura umupira wa Manishimwe Djabel
Djabel yahise aza guhobera umutoza Robertinho
Kambale yagoye Rayon Sports yigeze gukinamo
Kapiteni wa Rayon Sports Manzi Thierry ahabwa amabwiriza n'umutoza we
Ruremesha yageze aho abura ibisubizo
Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi
Perezidawa Komite Olempike y'u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens
Perezida wa Musanze FC, Tuyishime Placide 'Trump'
Mugheni asenga nyuma y'umukino mu gihe Kaburuta uhagararanye na Kambale atiyumvishaga uburyo adatsinze igitego cyo mu minota ya nyuma

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza