Rayon Sports yihimuye kuri Police FC ifata umwanya wa mbere muri shampiyona (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Gicurasi 2019 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Igitego cyo mu minota ya nyuma y’umukino cyatsinzwe na Ulimwengu Jules, cyafashije Rayon Sports gufata umwanya wa mbere muri shampiyona, itsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri iki Cyumweru.

Ubwo umusifuzi Ruzindana Nsoro yari asoje umukino, abafana ba Rayon Sports bamaze iminota isaga 25 banze gusohoka muri Stade. Intero kuri bamwe yari ‘Wuuuh’ yakurikizwaga amashyi n’ingoma mu gihe muri 17 [igice kicarwamo n’abafana ba Gikundiro] babyinnye Murera karahava.

Rayon Sports yaje gukina uyu mukino ibizi ko nta kosa igomba gukora nyuma y’uko APR FC itakaje amanota imbere ya AS Kigali hagasigaramo ikinyuranyo cy’amanota abiri gusa.

Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Michael Sarpong, Jules Ulimwengu na Rutanga Eric bapfushije ubusa uburyo bwabonetse mu minota ya mbere y’uyu mukino.

Police FC, ikipe imwe rukumbi iheruka gutsinda Rayon Sports ku munsi wa 11 wa shampiyona wakinwe mu Ukuboza 2018, yanyuzagamo igasatira ariko ubwugarizi bwarimo Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Habimana Hussein bwari bwiteguye guhagarika abarimo Songa Isaie, Hakizimana Kevin na bagenzi babo.

Ngendahimana Eric yagerageje ishoti rikomeye ryaganaga ku izamu rya Rayon Sports ahagana ku munota wa 30, umupira uca ku ruhande. Mu minota 45 y’igice cya kabiri, nta buryo bwinshi bukomeye bwabonetse.

Rayon Sports yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 86 cyinjijwe na Ulimwengu Jules wahawe umupira ari hagati y’abakinnyi ba Police FC, arawubatanga.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports gufata umwanya wa mbere n’amanota 60, irusha APR FC ya kabiri inota rimwe.

Rayon Sports izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu yakirwa n’Amagaju FC i Nyamagabe mu gihe APR FC izaba yakiriwe na Gicumbi FC ku wa Kane.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Police FC: Bwanakweli Emmanuel, Nsabimana Aimable, Mitima Isaac, Mpozembizi Mohamed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Ngendahimana Eric (c), Mushimiyimana Mohamed, Hakizimana Kevin, Ndayishimiye Antoine Dominique, Iyabivuze Osée na Songa Isaie.

Rayon Sports: Mazimpaka André, Habimana Hussein, Manzi Thierry (c), Mutsinzi Ange, Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Niyonzima Olivier, Mugheni Fabrice, Djabel Manishimwe, Ulimwengu Jules, Michael Sarpong.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa 26 wa shampiyona

Ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi 2019

  • APR FC 2-2 AS Kigali

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi 2019

  • AS Muhanga 2-1 SC Kiyovu
  • Marines FC 0-0 Gicumbi FC

Ku Cyumweru, tariki ya 5 Gicurasi 2019

  • Espoir FC 3-1 Bugesera FC
  • Mukura VS 4-1 Musanze FC
  • Etincelles FC 1-0 Kirehe FC
  • Sunrise FC 1-1 Amagaju FC
  • Police FC 0-1 Rayon Sports FC
Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Mitima Isaac azibira Iradukunda Eric Radu
Ulimwengu yagowe n'ubwugarizi bwa Police FC mu gice cya mbere
Michael Sarpong yahushije igitego cyabazwe mu minota ya mbere
Rutanga yashoboraga gutsindira Rayon Sports, umupira uramutenguha
Radu yagiye guhindura umupira, agwa hanze y'ikibuga
Yitabwaho n'abaganga ba Rayon Sports
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba yari yaje kureba Rayon Sports akunda
Ulimwengu yatsinze igitego mu minota ya nyuma y'umukino
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Rayon Sports
Sarpong hejuru ya Ulimwengu wishimiye igitego akuramo umupira
Robertinho yashimiye Imana nyuma yo gufata umwanya wa mbere
Uhereye ibumoso: Umunyezamu Mazimpaka André; Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho na myugariro Radu bashimira abafana nyuma y'umukino
Jules Ulimwengu ashimira umutoza we Robertinho
Habimana Hussein na Sarpong bishimana n'abafana bari hejuru muri Stade
Michael Sarpong ateruye umutoza we nyuma yo gufata umwanya wa mbere
Robertinho, abafana bamumennyeho amazi
Abafana ba Rayon Sports bamaze iminota isaga 20 bishimira intsinzi, banashimira abakinnyi

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza