Rayon Sports yirukanye rutahizamu Allasane Tamboura

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 Nzeri 2017 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yamaze gusezerera burundu rutahizamu ukomoka muri Mali, Allasane Tamboura wari umaze hafi amezi abiri mu Rwanda ariko utarigeze yemeza abatoza n’abafana haba mu myitozo no mu mikino itandukanye yakinnye.

Uyu mukinnyi yari yaje mu rwego rwo gusimbura mwenewabo, Moussa Camara, wakiniraga iyi kipe umwaka ushize ariko akaza kugurwa na Ismaily Sporting Club yo mu Misiri ku kayabo ka miliyoni 43 z’amanyarwanda.

Tamboura kuva yatangira imyitozo ntabwo yigeze agaragaza ubukana imbere y’izamu kandi aricyo bari bamuzaniye byatumye kenshi umutoza Olivier Karekezi akunda kuvuga ko atamwishimiye ndetse nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na AS Kigali mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund yabwiye abayobozi be ko atamushaka kubera uburyo yahushije amahirwe menshi imbere y’izamu.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo uyu mukinnyi yasezerewe burundu ahita asubira iwabo muri Mali. Mbere y’uko agenda yatangarije IGIHE ko kuba atarahiriwe mu Rwanda atari uko ari umuswa bityo agiye gukomeza gukora imyitozo agategereza ko azabona ikipe.

Yagize ati “Nibyo ubu ndatashye. Kuba bidakunze aha si uko ndi umuswa, nizera ko nzi umupira kandi nzabona indi kipe.”

Na Perezida wa Rayon Sports Gacinya Chance Denis yemeye ko uyu mukinnyi yasezerewe ku mpamvu z’uko umutoza yagaragaje ko atariwe akeneye akaba ariyo mpamvu bazanye Ismaila Diarra kuko ariwe Karekezi yagaragaje ko yifuza.

Yagize ati “Tamboura ntabwo yari yigeze asinya, twavuganye n’ikigo cyo muri Mali dukorana ari nacyo kijya kiduha bariya bakinnyi mujya mubona tuzana tubabwira ko atigeze atwemeza tubasaba kuduhindurira. Baduhaye Diarra kuko nawe ni uwabo kandi yari mubo twari twabasabye. Birumvikana ntabwo twari kubatunga bose kandi ari abanyamahanga byabaye ngombwa ko tumusezerera gusa nawe si umukinnyi mubi.”

Kugeza ubu Rayon Sports irimo kwitegura umukino w’igikombe kiruta ibindi, Super Cup, uzayihuza na APR FC i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu gusa mbere yaho igomba gukina umukino wa gishuti na Etincelles FC kuri uyu wa Gatatu.

Tamboura yazinze ibikapu asubira muri Mali
Tamboura yari amaze iminsi acumbikiwe mu Mujyi rwa gati atunzwe na Rayon Sports
Tamboura yabwiye IGIHE ko kuba atarahiriwe mu Rwanda ari uko atazi umupira
Tamboura ubwo yavaga mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza