Rayon Sports yishimiye igaruka ry’abakinnyi bari baravunikiye muri Mali

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Werurwe 2017 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Rayon Sports iritegura umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup izahuramo na AS Onze Créateurs de Niaréla yo muri Mali nyuma y’uko ubanza yatsinzwe igitego kimwe ku busa; amakuru ava muri iyi ikipe ni uko abakinnyi bari bafite ibibazo by’imvune bamwe batangiye imyitozo.

Umukino ubanza wari wabereye muri Mali mu Cyumweru gishize,Munezero Fiston, Moussa Camara na Tidiane Koné ni bamwe mu bakinnyi bawukinnye ariko baza kugira ibibazo by’imvune. Gusa batangiye imyitozo yoroheje bitegura umukino wo kwishyura.

Umutoza wungirije Nshimiyimana Maurice aganira n’urubuga rwa Rayon Sports, yavuze ko Munezero Fiston na Tidiane Koné bakoze imyitozo yose, naho rutahizamu w’umunya-Mali Moussa Camara we yakoze iyoroheje nk’uko yabitegetswe na muganga.

Ubwo yari abajijwe kuri Camara, yagize ati “Umuganga yamubwiye ko agomba gukora gacye gacye mu myitozo ibiri ya mbere kugira ngo atishyira mu bibazo. Gusa nawe ameze neza.”

Umukinnyi utakoze imyitozo hamwe n’abandi ni Kakule Mugheni Fabrice, ufite ikibazo cy’imitsi. Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu mpera kuwa Gatandatu ntabwo uzagaragaramo umusore Sibomana Abouba ugifite imvune.

Camara na bagenzi be bakora imyitozo
Tidiane Koné yari yagiriye ikibazo muri Mali

Amafoto: Rayon Sports


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza