Rayon Sports yisubije Usengimana Faustin na Mwiseneza Djamal ibakuye muri APR FC

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 1 Kanama 2017 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura shampiyona ya 2017/2018 n’imikino ya Orange CAF Champions League izasohokeramo u Rwanda, yamaze kugarura Usengimana Faustin na Mwiseneza Djamal bari barayivuyemo mu bihe bitandukanye bakajya muri APR FC.

Mu gihe mu myaka yashize hari abakinnyi benshi bavuye muri Rayon Sports bajya muri APR FC, kuri ubu bisa n’aho iyi kipe y’i Nyanza na yo yigaruriye isoko muri mukeba w’ibihe byose.

Nyuma yo gukuramo abakinnyi batandukanye nka Rwatubyaye Abdoul, Rwigema Yves, Rutanga Eric na Nova Bayama, Rayon Sports yamaze kwisubiza myugariro Usengimana Faustin wari umaze imyaka ibiri aguzwe n’iyi kipe ya Gisirikare kimwe na Mwiseneza wari umaze itatu.

Aba basore banagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports yo kuri uyu wa Kabiri mu gitondo, ntabwo ibihe byabo muri APR FC byagiye biba byiza kuko bombi bagize ibibazo by’imvune za hato na hato ndetse bari ku rutonde rw’abakinnyi bashoboraga kwerekwa imiryango.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Gacinya Chance Denis uri mu kanama k’abantu batatu bayoboye Rayon Sports mu nzibacyuho, yanze kwemeza niba aba bakinnyi bidasubirwaho basinyiye iyi kipe avuga ko amakuru yabo n’abandi bakinnnyi bashya azatangazwa vuba.

Biravugwa ko uwamaze gusinya imyaka ibiri ari Usengimana Faustin ugiye kujya afatanya n’abandi ba myugariro bo hagati bari basanzwe nka Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Rwatubyaye Abdoul na Niyigena Jules Moïse wavuye muri Muhanga FC uyu mwaka.

Kuri Mwiseneza Djamal wayivuyemo mu 2014, biravugwa ko gusinya kwe bizaterwa n’ibyo umutoza Karekezi Olivier azabwira ubuyobozi niba amubona nk’umukinnyi akeneye gusa amahirwe menshi akaba ari uko nawe azakinira Rayon Sports mu mwaka utaha w’imikino.

Aba basore bose bari inkingi za mwamba muri Rayon Sports ya 2013 yegukanye igikombe cya shampiyona itozwa na Didier Gomes da Roza kugaruka kwabo bikaba bivuze ko aribo bonyine batwaye icyo gikombe bazaba bayikinira nyuma y’uko Sibomana Abouba atandukanye nayo.

Uretse aba bakinnyi, Rayon Sports ishobora no gusinyisha Ally Niyonzima usanzwe abarizwa muri Mukura VS wari wayisinyiye by’agateganyo agahita ajya mu igeragezwa muri Zambia ariko agatsindwa.

Djamal Mwiseneza yagaragaye mu myitozo ya Rayon sports
Usengimana Faustin bivugwa ko yashyize umukono ku masezerano yakoranye imyitozo na bagenzi be muri Rayon Sports
Usengimana Faustin yabaye kapiteni wungirije wa APR FC nubwo atakinaga imikino myinshi
Usengimana Faustin yamaze kugaruka muri Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza
Usengimana Faustin agiye guhurira mu ikipe imwe na Manzi Thierry afata nk'inshuti ye magara
Djamal Mwiseneza agiye kugaruka mu ikipe ya Rayon sports yamureze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza