Rayon Sports yongereye kapiteni wayo amasezerano igura n’abandi bakinnyi babiri

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 12 Nyakanga 2017 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Ndayishimiye Eric Bakame usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports yamaze kongererwa amasezerano y’imyaka ibiri inagura abandi bakinnyi babiri bashya barimo rutahizamu Mugisha Gilbert wakiniraga Pépinière FC na Niyigena Jules Moise myugariro wavuye muri Muhanga FC.

Nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yabitangaje abinyujije kuri Twitter, iyi kipe yamaze gusinyisha kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame amasezerano mashya y’imyaka ibiri.

Mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye na IGIHE, yemeje aya makuru avuga ko kongera amasezerano byatinze ariko byatewe no kuba ubuyobozi bwari butaruzuza neza ibyo yasabaga.

Yagize ati “Nongereye amasezerano kuko twamaze kumvikana byose. Mu gihe cyose maze muri Rayon Sports yabaye ikipe yanjye, yangiye mu maraso ku buryo nta na rimwe nigeze nifuza gufata icyemezo cyababaza abakunzi bayo.”

Bakame yavuze ko mu makipe yagiye amwegera amushaka harimo AS Kigali na Kiyovu Sports zashakaga no kumuha ibyisumbuye ku bya Rayon Sports ariko bitewe n’ibiganiro yagiranaga n’abayobozi ndetse n’ubutumwa yahabwaga n’abafana bamugaragariza ko bakimukunze atashoboraga kubatatira.

Ku makuru avugwa ko Umutoza Masoudi Djuma yeguye kubera abakinnyi bamwe bakomeye batari bacyumvikana ndetse hari abari baranze kongera amasezerano agihari, Bakame yavuze ko atari byo kuko bakoranye neza n’abatoza bose ari nayo mpamvu babashije kugera ku byiza birimo n’igikombe begukanye.

Mu bandi bakinnyi bashya binjiye muri Rayon Sports, harimo Rutanga Eric wavuye muri APR FC, Habimana Yussuf yakuye muri Mukura Victory Sports na Niyonzima Ally nawe byavugwaga ko yasinyishije ariko akaba yarabiteye utwatsi ubu ari muri Zambia aho yagiye kumvikana na Zanaco FC imwifuza.

Kugeza ubu abakinnyi batarongera amasezerano muri Rayon Sports ni Manzi Thierry wifuzwa na APR FC, Mugheni Fabrice ushobora kujya muri Kiyovu Sports mu gihe Nshuti Dominique Savio yamaze kujya muri AS Kigali, Munezero Fiston na Nsengiyumva Mustapha bajya muri Police FC.

Myugariro Manzi Thierry ni umwe mu bakinnyi bakomeye batarongera amasezerano
Ndayishimiye Eric Bakame yamaze kongera amasezerano muri Rayon Sports
Rutahizamu Mugisha Gilbert wa Pépinière FC yageze muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza