Rayon Sports yongeye gutsikira, itangira guharira AS Kigali na APR FC urugamba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Gicurasi 2018 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports itorohewe n’ibihe bibi irimo, yanganyije umukino wa gatanu wikurikiranya kuri iki Cyumweru ihura na Etincelles FC kuri Stade ya Kigali, itangira gusigara inyuma mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona ruyobowe na AS Kigali na APR FC.

Kuva tariki ya mbere Gicurasi 2018, Rayon Sports imaze gukina imikino itanu muri shampiyona na CAF Confederation Cup ariko ntirabasha gutsinda na rimwe kuko yanganyije na Kirehe FC igitego 1-1, inganya na Gor Mahia 1-1, inganya na Mukura VS 0-0, inganya na Young Africans 0-0 none yongeye kunganya na Etincelles FC 1-1.

Umutoza Ivan Minnaert utorohewe n’igitutu cy’abafana ndetse babigaragaje ku wa Kane w’icyumweru gishize banga kujya kwakira ikipe ku kibuga cy’indege ivuye muri Tanzania ahagaragaye batatu gusa, yari yakoze impinduka mu basanzwe babanza mu kibuga aha umwanya Nzayisenga Jean d’Amour uzwi nka Mayor na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Iyi kipe yashakaga kwiyunga n’abafana yagerageje gushaka igitego hakiri kare ntibyayihira, Etincelles FC nayo igenda ikomanga ku izamu rya Ndayishimiye Eric Bakame kenshi ica amarenga y’igitego iza no kukibona mu gice cya kabiri gitsinzwe na Mugenzi Cédric kuri penaliti nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Rwatubyaye Abdul wagaruje umupira akaboko.

Mu gihe no gutsinda igitego kimwe byari byabaye ingorane, Minnaert n’ikipe ye basabwaga kubona icyo kwishyura bagashaka n’icy’intsinzi. Byatumye ahita akora impinduka akuramo Nzayisenga Jean d’Amour yinjiza Yassin Mugume ukina asatira bidatinze akuramo Bimenyimana Caleb yinjiza Manishimwe Djabel.

Byamuhaye umusaruro kuko ku munota wa 69 Mugume yazamukanye umupira ashatse kuwutera mu izamu, abakinnyi ba Etincelles FC barawurenza ujya muri koruneli. Iyi koruneli Mugume niwe wayitereye umupira awushyira ku mutwe wa Shaban Hussein Tchabalala nawe awohereza mu rushundura, igitego cyo kwishyura kiraboneka.

Ku ruhande rwa Etincelles FC idafite kinini irwanira kuko idashobora kuzamanuka mu cyiciro cya kabiri kandi itari no mu zihanganira igikombe, yakomeje kurinda izamu ryayo ishaka gutahana inota inabigeraho kuko Rayon Sports yagerageje ibishoboka byose ngo ibone icya kabiri iminota 90 iyirangiriraho.

Kunganya uyu mukino byatumye AS Kigali ya mbere n’amanota 45 mu mikino 21 na APR FC ya kabiri n’amanota 44 mu mikino 22 zikomeza kongera intera kuko Kiyovu Sports izikurikira irushwa amanota arindwi kandi imaze gukina imikino 22 mu gihe Rayon Sports imaze gukina 20 ubu irushwa amanota icyenda na AS Kigali kandi zifitanye umukino w’ikirarane.

Uko imikino y’umunsi wa 24 ya shampiyona yarangiye

Ku wa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018

-  Kirehe FC 0-2 Sunrise FC
-  Police FC 3-0 Espoir FC

Ku Cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018

-  Rayon Sports FC 1-1 Etincelles FC
-  Miroplast FC 0-2 Musanze FC
-  Bugesera FC vs Marines FC (wasubitswe)
-  Gicumbi FC 0-0 Mukura VS
Imikino izaba ku wa Mbere tariki 21 Gicurasi 2018
-  APR FC vs Amagaju FC (Stade de Kigali)

Ku wa Kabiri tari 22 Gicurasi 2018

-  Kiyovu Sport vs AS Kigali (Stade Mumena)

Rayon Sports yanganyije umukino wa gatanu wikurikiranya bitangira gutuma ijya habi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza