Real Madrid yakoze amateka yo kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League inshuro ebyiri zikurikiranye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Gicurasi 2017 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Real Madrid yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League), nyuma yo gusezerera Atletico Madrid ku bitego 4-2 mu mikino yombi.

Umukino ubanza wahuje aya makipe kuri Estadio Santiago Bernabeu, Real Madrid yari yanyagiye Atletico Madrid zisangiye umujyi ibitego 3-0 byose byari byatsinzwe na Cristiano Ronaldo. Umukino wo kwishyura waraye uhuje aya makipe warangiye Atletico yegukanye intsinzi y’ibitego 2-1, itari ihagije kugira ngo ibashe kugera ku mukino wa nyuma uzabera i Cardiff ku itariki 3 Kamena.

Atletico yatangiye isatira cyane ndetse inabona ibitego bibiri mu minota 16 ya mbere ndetse benshi batangira gutekereza ko igiye kwishyura ibitego bitatu yatsinzwe mu mukino ubanza.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Saul Niguez ku mutwe yateye neza ku mupira wari uvuye kuri corner. Bidatinze ku munota wa 16, Atletico yahise ibona penaliti nyuma y’aho Rafael Varane yari amaze gutega Fernando Torres, maze Antoine Griezmann ayinjiza neza.

Real Madrid yahise ikanguka itangira gusatira ndetse ku munota wa 42 Isco atsinda igitego ku kazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Karim Benzema. Iki gitego cyahise cyongerera akazi abakinnyi ba Atletico, dore ko basabwaga ibitego bitatu kugira ngo bakomeze. Bakomeje kugerageza uburyo bwo gutsinda igitego ariko biranga ndetse umukino urinda urangira ari ibitego 2-1, Atletico isezererwa ku bitego 4-2.

Real Madrid igeze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa kabiri yikurikiranya, isanzeyo Juventus yagezeyo isezereye AS Monaco ku bitego 4-1 mu mikino yombi.

Juventus yongeye guhura n’ikipe yo muri Espagne ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa, nyuma y’uko mu 2015 yahahuriye na FC Barcelona itsindwa ibitego 3-1.

Saul Niguez niwe wafunguye amazamu ku gitego cy'umutwe yatsinze
Fernando Torres yakorewe ikosa na Rafael Varane hatangwa Penaliti yinjijwe neza na Griezmann
Antoine Griezmann yatsinze igitego cya kabiri kuri penaliti
Karim Benzema yakoze akazi gakomeye kavuyemo igitego cyatsinzwe na Isco
Isco yatsinze igitego cyagaruriye icyizere abakinnyi ba Real Madrid nyuma y'aho bari batsinzwe ibitego bibiri
Abakinnyi ba Real Madrid bishimira igitego Isco yari amaze gutsinda
Isco yatsindiye Real Madrid igitego rukumbi yabonye muri uyu mukino
Cristiano acecekesha abafana ba Atletico Madrid nyuma y'igitego cya Isco
Ibyishimo byari byose ku bafana ba Real Madrid
Abakinnyi ba Atletico bakomeje gusatira bashaka igitego cya gatatu ariko umuzamu Keylor Navas ababera ibamba
Umutoza wa Atletico Madrid, Diego Simeone
Umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane ashobora kwegukana igikombe cya Champions League inshuro ebyiri zikurikiranya
Cristiano Ronaldo wari watsinze ibitego bitatu mu mukino ubanza, yagerageje amahirwe yo kubona ikindi biranga
Kapiteni wa Real Madrid, Sergio Ramos, yishimana n'umuzamu Keylor Navas nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma
Byari agahinda ku bakinnyi ba Atletico Madrid nyuma yo gusezererwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza