Robertinho utoza Rayon Sports yasubiye muri Brésil mu gihe ategereje amasezerano mashya (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Kamena 2019 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Umutoza wa Rayon Sports, umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves de Carmo yamaze gufata indege imusubiza iwabo, aho agiye mu kiruhuko mu gihe agitegereje ko ubuyobozi bw’iyi kipe bushyira mu bikorwa ibyo abusaba kugira ngo abashe gukomezanya na yo.

Umukino wo kuri uyu wa Gatandatu Rayon Sports yatsinzemo Marines FC ibitego 3-0 igashyikirizwa igikombe cya shampiyona, ni wo wabaye uwa nyuma uyu munya-Brésil yatoje mu masezerano y’amezi atandatu yari yasinye mu mpera z’umwaka ushize.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, Robertinho wari uherekejwe n’umushakira amakipe, Karenzi Alexis, yafashe indege asubira muri Brésil, aho yabwiye IGIHE ko abaye agiye kuruhuka mu gihe ibyo atarumvikanaho n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bikurikiranwa na Karenzi.

Ati "Ibisigaye bijyanye n’amasezerano yanjye mashya, Alexis arasigara abiganira n’ubuyobozi, nsubiye muri Brésil kureba umuryango wanjye. Ndizera ko Alexis na Perezida bazabasha kubikemura, nkagaruka."

Robertinho yavuze ko yishimira ibihe yagiriye muri Rayon Sports ku buryo ari ikipe akunda ndetse ifite abafana akunda cyane ndetse yashimishijwe n’ibihe baraye bagiranye mu karasisi bakoze ubwo ikipe yari imaze guhabwa igikombe.

Mu byo uyu mutoza asaba Rayon Sports harimo umushahara ungana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ku kwezi ($5000), avuye ku bihumbi bitatu mu gihe ikipe yo iri gutanga ibihumbi bine ($4000).

Robertinho na Rayon Sports bari bamaze kumvikana ko mu gihe ikipe yaba itwaye shampiyona, yazahabwa agahimbazamusyi ka $5,000 na $3,000 mu gihe yaba yegukanye igikombe cy’Amahoro.

Hari kandi kuba yahabwa 7% by’amafaranga iyi kipe yatsindira mu gihe yaba igeze mu cyiciro runaka cy’amarushanwa ya CAF izakina mu mwaka utaha w’imikino, aho izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League 2019/20.

Mu gihe umuhagarariye, Karenzi Alexis, aza kuba aganira na Rayon Sports ku mushahara, uyu mutoza agiye kumara ibyumweru bibiri iwabo muri Brésil, aho atazatoza imikino ibiri Rayon Sports izahuramo na AS Kigali mu ijonjora ribanziriza 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro.

Robertinho kandi avuga ko agiye no kwisuzumisha indwara y’igifu gikunze kumumerera nabi.

Uyu mugabo w’imyaka 58 yageze mu Rwanda muri Kamena 2018, afasha Rayon Sports gukora amateka yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, agera muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, atsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2018 mbere yo kwegukana shampiyona y’uyu mwaka .

Robertinho wagaragarijwe na APR FC ko imwifuza, yifuzwa kandi n’amakipe yandi atandukanye yo muri Afurika harimo n’ayo muri Angola.

Robertinho yahise yinjira mu kibuga cy'indege

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza